Uko wahagera

Muri Uganda Inzego z'Umutekano Zaburijemo Imyigaragambyo Yamagana Ubutegetsi


Abashinzwe umutekano muri Uganda bahosha imyigaragambyo
Abashinzwe umutekano muri Uganda bahosha imyigaragambyo

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi bamwe mu rubyiruko rwigaragambirizaga mu murwa mukuru Kampala.

Iyi myigaragambyo yari yabujijwe n’ubutegetsi yari igamije kwamagana icyo abayiteguye bita 'ruswa ikabije n’ibangamirwa ry’uburenganzira bwa muntu' bemeza ko bikorwa n’abategetsi b’igihugu.

Ababibonye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko biboneye abakozi b’inzego z’umutekano bata muri yombi bamwe muri uru rubyiruko. Amashusho yagaragaye kuri televiziyo ya NTV ikorera muri Uganda yerekanye polisi itangira bamwe muri uru rubyiruko rwari mu myigaragabyo ibata muri yombi.

Bagendaga bafite ibyapa byanditseho amagambo yamagana ruswa basubiramo interuro ziyamagana mu magambo. Umwe muri bo yari yambaye umupira wanditseho amagambo agira ati: “Perezida w’inteko ishinga amategeko agomba kwegura”.

Umuvugizi wa polisi ntiyabonetse ngo atangaze umubare w’abatawe muri yombi. Inzego z’ubutegetsi zari zabujije iyi myigaragambyo zivuga ko amakuru y’inzego z’ubutasi muri icyo gihugu yamenyesheje ubuyobozi ko bamwe muri urwo rubyiruko bafite imigambi yo kwitwaza iyo myigaragabyo bagatangiza urugomo rwo kwiba no gusahura.

Abasirikare n’abapolisi bagabwe hanze y’ingoro y’inteko ishinga amategeko ya Uganda no hagati mu murwa mukuru Kampala ngo bakumire iyi myigaragambyo. Imihanda yose ijya ku nteko ishinga amategeko irafunze. Abadepite n’abakozi b’inteko ni bo gusa bemerewe kuhanyura. Televiziyo ya NTV yerekanye amashusho y’imodoka za gisirikare n’imbunda za rutura birekereje ku muhanda byiteguye kuburizamo imvururu zavuka.

Kuwa mbere, abapolisi n’abasirikare bagose ibiro by’ishyaka riri ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu. Umuvugizi wa polisi yavuze ko icyo ari igikorwa kijyanye no gucunga umutekano.

Inshuro nyinshi perezida Museveni yavuze ko atajya imbizi na ruswa akavuga ko mu gihe hari ibimenyetso bihagije bishinja abakekwa harimo abadepite n’abaministri, bakwiriye gushyikirizwa ubutabera.

Forum

XS
SM
MD
LG