Uko wahagera

Abashyigikiye Ubutegetsi n'Ababwamagana Bahanganye mu Myigaragambyo muri Kenya


Muri Kenya abari mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi basakiranye n’itsinda ry’abigaragambya babushyigikiye ryavutse nyuma y’ibyumweru by’imvururu muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika.

Abantu babarirwa mu magana bigabije umurwa mukuru Nairobi batwika ipikipiki y’umwe mu bashyigikiye perezida William Ruto uru rubyiruko rukomeje gusaba ko yegura.

Igisirikare cya Kenya cyagabye ingabo zo guhosha imyigaragambyo ubu yibanze ku kibuga cy’indege cy’i Nairobi. Imyigaragambyo kandi yabaye mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Kenya wa Mombasa, mu mujyi wa Kisumu uri ku kiyaga cya Victoria ndetse n’uwa Migori.

Kuva tariki ya 18 z’ukwezi gushize, imvururu muri iki gihugu gifatwa nk’ipfundo ry’ubukungu bw’Afurika y’uburasirazuba zimaze guhitana abantu babarirwa muri 50 no gukomeretsa abagera kuri 413. Ibi byemeza na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya.

Iyi myigaragambyo kandi yatumye bamwe mu ba ministiiri ba leta bakurwa ku mirimo. Imbarutso yabaye itegeko ryo kongera imisoro ku bintu bya nkenerwa kenshi no gushyiraho indi mishya byatumye abaturage bahagurukira kubyamagana. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG