Uko wahagera

Perezida wa Tanzaniya Yirukanye Bamwe mu Baministri


Perezida Samia Suluhu Hassan
Perezida Samia Suluhu Hassan

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya yirukanye abaministri babiri muri leta ye, harimo uw’ububanyi n’amahanga.

Izi mpinduka zibaye mu gihe Perezida Hassan ashaka kugirirwa icyizere n’ibihugu bikomeye by’amahanga kuri gahunda ye yo kuvugurura ubukungu na politiki mu gihugu, harimo kudohorera amashyaka atavuga rume n’ubutegetsi n’intangazamakuru.

Perezidansi ya Tanzaniya ku cyumweru yatangaje ko Perezida Hassan yirukanye ministri ushinzwe umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, January Makamba, n’ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Nape Nnauye.

Aba bombi ni abantu bakomeye mu ishyaka rya Chama cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Tanzaniya.

Nta mpamvu yigeze itangwa ku ikurwa ku kazi ryabo. Yaba Makamba cyangwa Nnuye nta numwe wahise yemera ubusabe bw’itangazamakuru bwo kugira icyo babivugaho.

Nnauye yirukanywe hashize ucyumweru kimwe nyuma y’amagambo yavuze yagaragaye mu mashusho avuga ko ibizava mu matora bizaterwa n’abazabara amajwi agatangaza ibyayavuyemo.

Nyuma yaho, yaje gusaba imbabazi avuga ko ayo magambo yayavuze mu buryo bwo gutebya. Ariko impirimbanyi n’abakoresha imbuga mpuzambaga bavuze ko ayo magambo akerensa gahunda ya Perezida Hassan yo gushaka guteza imbere demukarasi mu gihugu.

Hassan yashyizeho Mahmoud Thabit Kombo kuba ministeri w’ububanyi n’amahanga mushya na Jerry Silaa kuba uw’itumanaho n’ikoranabuhanga. Presidansi yavuze ko abandi baministri babiri n’ababungirije bahawe imyanya

Kuva mu mwaka wa 2021, Perezida Suluhu Hassan agiye ku butegetsi, ashimwa kuba yaradohoye ku batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ugereranije n’uwo yasimbuye.

Gusa itabwa muri yombi ry’umunyamategeko n’umwe mu batavugra rumwe n’ubutegetsi umwaka ushize, byatumye hari abatangira gukemanga ubutegetsi ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Forum

XS
SM
MD
LG