Uko wahagera

Uganda: Ingabo na Polisi Bagose Ibiro by'Ishyaka NUP Ritavuga Rumwe na Leta


Polisi n'ingabo bagose ibiro by'ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine
Polisi n'ingabo bagose ibiro by'ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine

Muri Uganda abasirikare n’abapolisi bagose ibiro by’ishyaka riri ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu. Umuvugizi wa polisi yavuze ko icyo ari igikorwa kijyanye no gucunga umutekano mu gihe hateganijwe imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi muri icyo gihugu n’ubwo itemwe bwose.

Mu makuru yagaragaye ku rubuga mpuzambaga X ishyaka National Unity Platform (NUP) rikoresha, umuyobozi waryo, Robert Kyagulanyi bakunze kwita Bobi Wine, yatangaje ko inzego z’umutekano zagose ibiro by’ishyaka rye i Kampala mu murwa mukuru.

Uyu mukuru w’ishyaka yavuze ko bamwe mu bayobozi baryo batawe muri yombi mu buryo bubahutaza. Yerekanye amafoto y’abasirikare bakambitse hanze y’ibiro bye n’imodoka zabo, ashinja ubutegetsi gushya ubwoba yemeza ko bwahemukiye rubanda.

Umuvugizi wa Polisi, Kituuma Rusoke, ntiyahise agira icyo avuga ku byerekeye itabwa muri yombi ry’abo barwanashyaka b’ishyaka rya Bobi Wine. Gusa yavuze ko inzego z’umutekano zafashe ibyemezo byo kubahiriza umutekano no gukumira ubukangurambaga bugamije imyigaragambyo bukorwa n’isyaka NUP

Urubyiruko rwo muri Uganda rurateganya imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri rwerekeza ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu kwamagana ruswa no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ruvuga ko biranga ubutegetsi bwa perezida Museveni. Uyu ari ku butegetsi kuva mu 1986.

Bobi Wine yavuze ko ishyaka rye ritateguye iyi myigaragambyo, ariko riyishyigikiye. Itegeko nshinga rya Uganda ryemera imyigaragambyo, ariko abayikora bagomba kubanza kubiherwa uburenganzira na polisi ksandi ibi ntibikunze kubaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’impirimbanyi bavuga ko gucunga nabi umutungo w’igihugu byokamye igihugu cya Uganda imyaka myinshi. Bashinja Perezida Museveni kunanirwa gukurikirana mu butabera abayobozi bamunzwe na ruswa kubera ko bamuyobotse cyangwa bafitanye isano.

Forum

XS
SM
MD
LG