Uko wahagera

Uwarashe Trump Yaciye He Abarinda Umutekano We?


Ba rudahusha ba polisi ku gisenge cy'inzu iri hafi y'aho Trump yavugiraga
Ba rudahusha ba polisi ku gisenge cy'inzu iri hafi y'aho Trump yavugiraga

Inzego z’iperereza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri mu iperereza rigamije kumenya uko umusore warashe Donald Trump kuwa gatandatu yaba yarabashije kugera ku gisenge cy’inzu yarasiyeho, mu gihe polisi yari muri iyo nzu no hanze yayo.

Igihe Donald Trump yari mu mujyi wa Buttler muri leta ya Pennsylvania aho yiyamamazaga, urwego rwa Secret Service rushinzwe kurinda abaperezida bariho n’abacyuye igihe, rwari rurinze agace kegereye Trump mu gihe polisi yo yagombaga kurinda ibice bimwitaruye harimo n’iyo nzu uwo musore yuriye.

Ubu inzego z’umutekano ziribaza niba icyemezo cyo kureka polisi ingo irinde aho hantu cyari gikwiriye mu gihe iyo nzu yari ahantu umuntu yashoboraga kurasa agahamya abantu bari ho Trump yavugiraga.

Umuhungu w’imyaka 20 witwa Thomas Matthew Crooks, yabashije kuzamukana imbunda ajya ku gisenge cy’iyo nzu kuri metero 140 uvuye aho Trump yari ahagaze arasa amasasu 8 mu bantu.

Rimwe muri yo ryakomerekeje Trump ku gutwi kw’iburyo mu gihe irindi ryahitanye umwe mu bari muri mitingi ye abandi babiri bakomereka bikomeye. Umwe muri ba rudahusha barinda perezida ni we warashe Crooks arahagwa.

Ministri w’umutekano w’imbere mu gihugu muri Amerika Alejandro Mayorkas, uyobore inzego zirimo urwa Secret Service rw’abarinda abaperezida yatangaje ko iperereza ryigenga kuri iki kibazo rikozwe n’abantu bo hanze ya leta rizatangira vuba. Yavuze ko ibyabaye ari ukunanirwa kw’inzego z’umutekano.

Forum

XS
SM
MD
LG