Uko wahagera

Ihuriro "Forbidden Stories" Ryatangiye Gutangaza Inkuru Ryita 'Kirazira' mu Rwanda


Pegasus ni akamashu kinjira muri telefoni zigendanwa kakaneka bene zo
Pegasus ni akamashu kinjira muri telefoni zigendanwa kakaneka bene zo

Ibitangazamakuru bikora inkuru zicukumbuye byishyize hamwe mu ihuriro ryiswe “Forbidden Stories” biragaragaza ko byakoze inkuru zicukumbuye ku butegetsi byita ubw’igitugu bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Biravuga ko ubutegetsi bwe bukora uko bushoboye kose ngo bucecekeshe abatavuga rumwe na bwo kugera no ku bari mu bihugu by’amahanga.

Ibyo bitangazamakuru bigera kuri 17 biravuga ko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwibasira cyane abari mu bihugu nka Suwede, mu Buholande, mu Bubiligi, muri Afurika y’Epfo, muri Tanzaniya n’ahandi ku isi.

Ibyo bitangazamakuru bihuriye muri “Forbidden Stories” wagenekereza nk’ “Inkuru za Kirazira”, ku Rwanda biravuga ko bifite ibimenyetso n’ubuhamya bigaragaza amayeri ajyanye n’iterabwoba ndetse n’uburyo bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga nk’impunzi bagenda baburirwa irengero.

Forbidden stories bigaruka cyane no ku banyamakuru bahunze bagera hanze ubutegetsi bw’u Rwanda bukabahozaho ijisho. Ugaruka cyane mu nkuru icukumbuye ku Rwanda, ni Jean Bosco Gasasira, umaze hafi imyaka 14 mu buhungiro. Uyu wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi yabwiye Forbidden Stories ko yahunze u Rwanda muw’2010, nyuma yo gushyirwaho ibikangisho byinshi. Akavuga ko nyuma y’amezi make ahunze, uwari wamusimbuye by’agateganyo kuri uwo mwanya yiciwe mu mujyi wa Kigali ndetse n’icyo kinyamakuru abategetsi bakagihagarika.

Gasasira yabwiye ibinyamakuru byibumbiye muri Forbidden Stories ko, nubwo yaje guhabwa ubuhungiro n’igihugu cya Suwede, amayeri y’iterabwoba ryo kumugendaho yakomeje.

Umuryango Forbidden Stories uvuga ko wiboneye umwandiko wavanywe mu majwi y’ikiganiro cyo kuri telefoni, umusirikare mukuru wari ushinzwe ubutasi bw’u Rwanda, Jack Nziza, yagiranye na maneko wari ushinzwe gukurikirana Gasasira.

Iri huriro ry’ibinyamakuru bicukumbura rivuga ko nta gihe cyashize ibyo bibaye, umudipolomate w’u Rwanda akirukanwa ku butaka bwa Suwede azira gukora ibikorwa by’ubutasi ku mpunzi z’abanyarwanda.

Muw’2013 naho, urukiko rwo muri Suwede rwahamije uwo maneko icyaha cyo “gukora ibikorwa by’ubutasi binyuranyije n’amategeko.” Mu byashingiweho muri urwo rubanza, Forbidden Stories ivuga ko harimo n’amajwi y’icyo kiganiro yagiranaga na Jack Nziza – umusirikare w’ipeti rya Jenerali mu ngabo z’u Rwanda, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Icyakora, ibyo ntibyakomye mu nkokora ibikorwa byo guhiga Gasasira. Forbidden Stories ivuga ko muw’2021, ikinyamakuru journalisten cyatangaje ko umukozi w’ambasade y’u Rwanda muri Suwede yaba yarahaye abo mu muryango wa Gasasira miliyoni 5 z’amafranga akoreshwa muri Suwede – ni ukuvuga asaga miliyoni 690 mu mafaranga y’u Rwanda. Ayo bakaba barayahabwaga nk’ingurane ngo batange imyirondoro y’aho Gasasira aherereye.

Abanyapolitike bahunze u Rwanda

Mu mazina y’abanyapolitiki Forbidden Stories ivuga ko bahunze ubutegetsi bwa Paul Kagame, ariko bukanga bukabakurikirana n’iyo bahungiye, hazamo Patrick Karegeya, wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda, akaza kwicirwa mu ihoteri i Johannesburg muri Afurika y’Epfo anizwe.

Harimo kandi Kayumba Nyamwasa, wigeze gukurira ubutasi bw’u Rwanda, anaba umugaba w’ingabo zarwo. Uyu Forbidden Stories ivuga ko yarotse ubwicanyi, kandi ubutabera bw’Afurika y’Epfo bwanzuye ko ibikorwa byo kugerageza kumwivugana byari bishingiye ku mpamvu za politiki. Ndetse ko inyandiko y’imikirize y’urubanza yerekanye ko abari babiri inyuma ari itsinda ry’abantu bo mu Rwanda.

Faustin Kayumba Nyamwasa
Faustin Kayumba Nyamwasa

Naho mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ho, amazina agarukamo harimo irya René Claudel Mugenzi. Uyu ibinyamakuru byibumbiye mu muryango Forbidden Stories bivuga ko yamenye ko leta y’u Rwanda irimo kugerageza kumwivugana, nk’uko bikubiye mu nyandiko yo mu biro bya polisi ya Londres mu Bwongereza, uyu muryango ufitiye kopi.

Nyamara uyu muryango ukavuga ko leta y’u Rwanda ibyo yabihakanye. Ahandi naho, umunyamakuru w’umunyakanada-kazi, Judi Rever muw’2014 yasabye uburinzi bw’inzego z’umutekano z’Ububiligi kubw’ubuzima bwe bwari bugeramiwe n’u Rwanda.

Ibinyamakuru byibumbiye mu muryango Forbidden Stories kandi, mu nkuru yabyo biratinda cyane ku buryo ubutegetsi bwumviriza abatavuga rumwe na bwo bukoresheje ikoranabuhanga rya “Pegasus. Biravuga ko hagenda hagaraga imfu zitera amakenga, ishimutwa rya hato na hato no kwibasira abavandimwe b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ikirangantego cy'ikigo NSO cyo muri Isirayeli cyakoze ikoranabuhanga rya Pegasus
Ikirangantego cy'ikigo NSO cyo muri Isirayeli cyakoze ikoranabuhanga rya Pegasus

Bumwe mu buryo ubutegetsi bw’u Rwanda bwifashisha, nk’uko Forbidden Stories ibitangaza, hari ubushimusi, amarozi, no gutera ubwoba hakoreshejwe telefoni zitazwi.

Ku bushimusi, uyu muryango ugatanga urugero rwa Joseph Mazimpaka wahoze mu gisirikare washimutiwe n’ingenza z’u Rwanda muri Tanzaniya, ariko akaza gutoroka.

Hazamo kandi irya Paul Rusesabagina. Uyu, Forbidden Stories itangaza ko imyaka ibiri mbere y’uko ashimutwa, ni ukuvuga muw’2018 yaba yaraburiwe ko hari igikorwa cyo gushaka kumuroga bikozwe n’ubutasi bw’u Rwanda.

Ibyo bitangazamakuru biranavuga ko bifite ibihamya ko hari abasirikare b’u Rwanda bari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu mugambi wo gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23. Bigashimangira ko bifite n’ibimenyetso kuri bamwe mu basirikare b’abanyarwanda bagwa mu ntambara iri kubera muri Kongo.

Yolande Makolo, umuvugizi wa Leta y'u Rwanda
Yolande Makolo, umuvugizi wa Leta y'u Rwanda

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko, ibi byose ubutegetsi bw’u Rwanda bubikora bugamije gucecekesha no kubiba umwuka w’icyoba mu bantu.

Bwana Lewis Mudge, umuyobozi w’umuryango Human Rights Watch – ishami ry’Afurika yo hagati, mu kiganiro yahaye Forbidden Stories yagize ati: “Ubutumwa u Rwanda ruba rurimo gutanga kuri aba bantu bari hanze y’igihugu burasobanutse cyane ni ubu: ‘tuzabacecekesha.’”

Ibi kimwe n’ibindi bikubiye muri izi nkuru zicukumbuye za Forbidden Stories, guverinoma y’u Rwanda yabyamaganiye kure. Mu itangazo ibiro by’umuvugizi wa guverinoma byashyize ahagaragara riravuga ko hongeye kwaduka ibikorwa by’abakoresha itangazamakuru bibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abaturage muri rusange, bagamije inyungu za politiki.

Muri iryo tangazo, Leta y’u Rwanda ivuga ko ibivugwa na Forbidden Stories bidafite ishingiro uretse kuba bigambiriye kudurumbanya amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka; ndetse no gukomeza gushyigikira umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda mu 1994, ubarizwa I Kongo.

Forum

XS
SM
MD
LG