Uko wahagera

Ku Nshuro ya Mbere Burende z’Ingabo za Isirayeli Zageze Hagati mu Mujyi wa Rafah


Ku nshuro ya mbere, burende z’ingabo za Isirayeli zageze hagati mu mujyi wa Rafah kuri uyu wa kabiri nkuko ababibonye babitangaje. Nyuma y’ibyumweru bitatu by’isibaniro ry’intambara irwanirwa ku butaka muri uyu mujyi wo mu majyepfo y’intara ya Gaza, amahanga aramagana imfu z’abasivili bakomeje kuyigwamo.

Imodoka z’intambara zirimo burende n’izindi zihatse za mitralleuse, zagaragaye hafi y’umusigiti wa Al-Awda, umwe mu myanya ikomeye iranga umujyi wa Rafah, nkuko umwe mu babibonye yabyemereye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Abatuye mu mujyi wa Rafah baravuga kandi ko mu ijoro ryakeye ingabo za Isirayeli zarashe mu mujyi zikoresheje indege na za burende batitaye ku byavuzwe n’amahanga ku cyumweru yamagana intambara muri uyu mujyi.

Ibitero byo ku cyumweru byahitanye Abanyepalestina 45 harimo abana, abagore n’abasaza nyuma yuko ihema barimo rifashwe n’umuriro uturutse ku rusasu

Esipanye, Irelande na Noruveje, byari byatangaje ko uyu munsi biri bwemere leta yigenga ya Palestina ku mugaragaro. Ibyo bihugu bivuga ko byizeye ko icyemezo byafashe kizihutisha inzira yo guhagarika intambara hagati y’ingabo za Isirayeli n’abarwanyi b’umutwe wa Hamasi ubu imaze amezi umunani ruhinanye.

Agace kanini k’iyi ntara kari gatuwe n’abantu benshi ubu kahinduwe umusaka n’iyi ntambara. Abaturage bo mu mujyi wa Rafah baravuga ko mu kirorero cya Tel Al-Sultan aho amahema n’ubwugamo byatwitswe ku cyumweru mu gihe imiryango ihatuye yiteguraga kuryama, nubu hagisukwa urusasu n’ingabo za Isirayeli. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG