Uko wahagera

Cadi: Ministiri w'Intebe Succes Masra Yahererekanyije Ubutegetsi n'Uwamusimbuye Allamaye Halina


Succes Masra wahoze ari ministiri w'intebe wa Cadi yahererekanyije ubutegetsi na Allamaye Halina wabaye ministiri w'intebe wa Cadi ku butegetsi bwa Idriss Itno uherutse gutorerewa kuba perezida.
Succes Masra wahoze ari ministiri w'intebe wa Cadi yahererekanyije ubutegetsi na Allamaye Halina wabaye ministiri w'intebe wa Cadi ku butegetsi bwa Idriss Itno uherutse gutorerewa kuba perezida.

Uwahoze ari Ministiri w’intebe wa Cadi Succes Masra uherutse kwegura kuri uyu mwanya yaraye ahererekanyije ubutegetsi na Allamaye Halina. Aba bagabo bombi barahoberanye nyuma binjira mu biro bya ministiri w’intebe kuba ariho baherereranya ubutegetsi.

Masra yeguye ku mwanya wa ministiri w’intebe ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatanu. Yafashe iki cyemezo hashize ibyumweru birengaho gato cyane atsinzwe mu matora ya perezida yabaye ku itariki ya 6. Ishyaka rya Masra ryatangaje ko aya matora ari ikinamico mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta nayo yemeje ko yari afite inenge.

Masra ahererekanya ubutegetsi na Halina yavuze ko yishimye, asobanura ko ibyishimo afite ari iby’agaciro gakomeye ko yakoreye igihugu. Yumvikanishije ko we na mugenzi we Halina bakwiye guterwa ishema ko bose bahujwe no gukorera igihugu cyabo, ndetse yongeraho ko azakomeza gukorera igihugu n’abaturage.

Ku ruhande rwa Allamaye Halina we, yavuze ko aka kazi karenze kuba ubutumwa. Kuba ministiri w’intebe, Halina yabigereranyije no kwiha Imana yumvikanisha ko ari akazi ugomba gukora ufite ukwizera, ubwitange, no kugira ubunyangamugayo mu byo ukora byose.

Jenerali Mahamat Idriss Deby Itno watsinze amatora yabaye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa gatanu, yari amaze imyaka itatu ayoboye igihugu nyuma yo gufata ubutetsi binyuze muri kudeta. Kuwa kane w’iki cyumweru turangiza ni bwo yarahiriye kuba perezida. Arahira imbere y’abaturage ba Cadi, Itno yemeye kuzuza inshingano ze igihugu cyamushinze.

Forum

XS
SM
MD
LG