Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye gusabira abacungagereza kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe bukibakoraho amaperereza ku byaha bubakurikiranyweho birimo ibifitanye isano na ruswa. Abaregwa barasaba kurekurwa kuko bamaze amezi agera muri atanu bafunzwe binyuranyije n’amategeko. Baraburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Umucungagereza mukuru waburanye kuri uyu wa Gatatu ni uwitwa Tharcisse Nshimiyimana wigeze kuyoboraho gereza ya Muhanga. Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo kunyereza umutungo wa gereza. Bumurega ko mu 2019 ubwo yari umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rwamagana , yanyereje amakaro na langete byari bigenewe kubaka ishuri ry’imyuga rya gereza.
Umushinjacyaha asobanura ko mu iperereza bakoze basanze ibyo bikoresho byubatse kwa Nshimiyimana bisa neza neza n’ibyubakishije iyo nzu ya gereza. Buvuga ko Nshimiyimana atabashije kubigarariza inyemezabwishyu.
Ubushinjacyaha bwahaswe ibibazo n’urukiko rugamije kumenya niba hari ahari hagenewe kubakishwa amakaro ndetse n’izo langete zo muri pulafo hatubatse. Umucamanza ati “Ubwo se uwadodesha ishati y’iroza byafatwa nk’aho yibye igitambaro cyagenewe abafungwa?” Ni ibibazo ubushinjacyaha butabashije gusubiza.
Ikibazo Cyajemo no Kwitana ba Mwana
Uregwa avuga ko ibyo bikoresho bibaye byaranabuze atari we wagombye kubibazwa kuko atari umuyobozi mukuru wa gereza, atari ashinzwe n’ububiko bw’ibyo bikoresho. Yavuze ko ibyo bikoresho yabiguze Kigali, Kayonza na Rwamagana kandi ko kubera byari ibye bitari ngombwa kubika inyemezabwishyu.
Yabwiye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ko nta na raporo yakozwe igaragaza ko hari ibikoresho byaba byarabuze igihe yayoboraga I Rwamagana. Ubushinjacyaha ntibwabashije kugaragariza urukiko niba haba hari isoko ryihariye urwego rw’amagereza rwaba rwaraguze ibyo bikoresho ku buryo nta wundi muntu ku giti cye washoboraga kugura ibisa na byo.
Abamwunganira mu mategeko Octave Bangamwabo na Sarah Uzamukunda bakavuga ko Nshimiyimana na bagenzi be bari bamaze amezi agera muri atanu bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Basaba ko urukiko rwabaha ubutabera.
Ku bireba umucungagereza witwa Vincent Gafishi na we wireguye, ubushinjacyaha buvuga ko kuri telefone ebyiri ze hagaragaye miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga mu gihe cy’amezi atandatu. Bumurega iyezandonke cyangwa ruswa no kudasobanura inkomoko y’umutungo. Buvuga ko yahembwaga amafaranga ibihumbi mirongo itanu na kimwe (51.000) ku kwezi.
Bumurega ko ayo mafaranga yagiye ayakoresha mu nyungu ze bwite. Gafishi na we ahakana ibyaha akavuga ko yari atunze inka esheshatu (6) yashoboraga gukesha ayo mafaranga. Akanavuga ko yatse inguzanyo ya miliyoni imwe n’igice (1.500. 000) kandi ko umugore wa se wabo yamuhaga amafaranga akamwungukira.
Naho uwitwa Olivier Mwiseneza we ubushinjacyaha bumurega imitungo 16 itimukanwa irimo amazu abiri n’ibibanza ndetse n’inka esheshatu. Buvuga ko ibyo bidahura n’umushahara w’amafaranga ibihumbi ijana na bine (10.4000) yahembwaga ku kwezi.
Buvuga ko atabashije kugaragaza inkomoko y’uwo mutungo. Mwiseneza akavuga ko ibyo byose bifite inkomoko kuko abavandimwe be bo muri Canada ari bo bamwohererezaga amafaranga. Naho ku birebana n’inka esheshatu (6), avuga ko zikomoka ku nka bamugabiye mu mwaka wa 2017 kandi ko muri izo bamubaraho harimo n’inka imwe ya Se umubyara.
Politiki ya Munyumvishirize Yahawe Intebe
Ababuranye bose uko ari batatu ubushinjacyaha bwabasabiye kuba bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe bukibakoraho amaperereza. Abaregwa n’ababunganira mu mategeko basaba kurekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze. Ni mu gihe hari irindi tsinda ry’abacungagereza baregerwa hamwe basabye gusubikisha imanza zabo kuko badafite abanyamategeko, abandi batari bakiteguye kuburana.
Ni urubanza rwakunze kuzamura amarangamutima yuje ibitwenge mu rukiko ku bakurikiranaga iburanisha ,umucamanza akagerageza kubihaniza. Ku bavandimwe b’abaregwa aho baba baganirira mu dutsinda bumvikanisha ko ababo bafunzwe kubw’amaherere mu cyo bita “Munyumvishirize”.
Umucamanza yatangaje ko azafata ibyemezo bibafunga cyangwa bibarekura kuva kuwa Gatanu w’iki cyumweru kugeza mu cyumweru gitaha. Naho abasabye gusubikisha urubanza bo bakazaburana kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha. Ku bageze mu rukiko kuri uyu munsi harimo umugore umwe rukumbi, Sofiya Uwizeye wari umuyobozi muri gereza ya Rwamagana.
Aba bose bari kuburana uko ari 27 baregwa ibyaha bitandukanye. Aba kandi bari mu bacungagereza 135 bari bamaze amezi atanu bafungiwe I Rwamagana mu kigo cy’imyitozo n’amahugurwa ku bacungagereza nk’uko twabitambukije ku ijwi ry’Amerika. Nabibutsa ko abagera muri 88 birukanywe mu kazi, mu gihe abandi 20 basubijwe mu kazi.
Bakavuga ko byose bishingiye ku cyuka kibi cyumvikana mu bakozi b’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda. Hagati aho mu matsinda baganira , abafite ababo bafunzwe bakomeza kuvumira ku gahera Madamu Rose Muhisoni, umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’amagereza bakoreraga. Bamwikoma ko atonesha bamwe akirukanisha abandi.
Forum