Uko wahagera

Imikino ya BAL Itsinda Rya Sahara Yatangiye Muri Senegali


Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza
Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza

Guhera kuri uyu wa gatandatu I Dakari muri Senegali haratangira imikino yo mu itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2024.

Ikipe ya APR Basketball Club ni yo ihagarariye u Rwanda muri iri tsinda. Iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda igiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
Nubwo ari abashyitsi muri uru rugamba rutoroshye rwa Basketball muri Afurika, umunyamabanga mukuru w’APR Basketball Club yabwiye Ijwi ry’Amerika ko intego yabo ari ukwitwara neza bakagera nibura ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wayihuje na US Monastir yo muri Tuniziya, APR yawutsinze ku manota 89-84.

Abakinnyi b’imena umutoza Mazen Trakh w’APR Basketball Club yahagurukanye barimo Adonis Filer, Noel Obadiah, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Abdullah Ahmed Mohammed na Dario Hunt.

US Monastir, ni ikipe y’igishyitsi mu ruhando rwa Basketball muri Afurika. Iyi ni inshuro ya kane US Monastir yitabira BAL. Yegukanye igikombe k’iri rushanwa mu mwaka wa 2022 itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72 ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe imaze imyaka 101 ishinzwe, mu irushanwa nk’iri ry’umwaka wa 2023 yaratsikiye iviramo mu kiciro k’imikino yo mu itsinda rya Sahara. Mu bakinnyi bakomeye yaje yijwaje uyu mwaka harimo Oussama Marnaoui, Firas Lahyani, Ater Majok, Christopher Crawford na Mokthar Ghayaza.

Naho, APR Basketball Club ibaye ikipe ya gatatu iharagariye u Rwanda muri iy’imikino kuva irushanwa ryatangira gukinwa muri 2019.

Kapiteni wa APR Basetball Club Robens William atangaza ko gukina na US Monasir bitoroshye ariko kandi biteguye yagize ati” Twatangiye kwitegura iyi mikino mu kwa Kwezi kwa 11, navuga ko nishimiye kuba ndi hano kugira ngo dukore akazi katuzanye, tumaze akanya turimo kwitoza nk’uko mwabibonye rero turi teguye. Turabi ko uza kuba ari umukino ukomeye kuko ni ikipe nziza, gusa twifitiye icyizere kandi turashaka itsinzi niyo ntego yacu.”

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacque Wilson umaze gukina imikino y’Africa Basketball Leagueinshuro eshatu asanga ikipe ya APR Basketball Club yariteguye kandi ifite ibisabwa byose byayifasha kwitwara neza cyane ko ariyo ntego yayo.

Yagize ati” icyo mbaganiriza nta kindi ni ukubereka imikinire ya US Monastir no kubafasha kumenya abakinnyi muri rusange. Nibyo koko ni itsinda rikomeye ariko icyizere kirahari kuko dufite staff nziza, ni ikpe nziza kandi twariteguye bihagije.”

APR Basketball Club yagerageje kwiyuba ifite abasore bashya barimo Abadiya Noweli yakuye muri Amerika muri Shampiyona ya G-League irabizi neza ko ifite akazi gakomeye ko kwikura imbere y’Amakipe nka US Monastir, Rivers Hoopers yo muri Nijeriya na AS Douanes iri imbere y’abakunzi bayo.

Iyi mikino yy'itsinda rya Sahara niyo izasoza imikino yo gushaka itike yerekeza imikino ya kamarampaka iteganijwe kuzabera I Kigali, mu Rwanda mu mpera z’Ukwezi turimo.

Forum

XS
SM
MD
LG