Uko wahagera

DRC: Abarenga 15 bo mw'Ikambi ya Mugunga Bahitanywe n'Ibisasu vy'Abarwana


Bamwe mu basirikare ba Kongo i Goma
Bamwe mu basirikare ba Kongo i Goma

Muri Kongo, abantu barenga 17 bahitanywe n’ibisasu byatewe mu nkambi ya Mugunga mu mujyi wa Goma. Abandi barenga 30 bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya CEBCA mu mujyi wa Goma.

Ahagana saa tanu za mu gitondo muri iyi nkambi hagati hatewe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa roketi. Ababibonye bavuga ko byari biturutse mu teritware ya Masisi aharimo kubera imirwano hagati y’ingabo za Kongo FARDC n’abarwanyi ba M23.

Iyi nkambi icumbikiye impunzi zahunze imirwano ziturutse muri santere ya Sake ubwo abarwanyi ba M23 bageragezaga kwigarurira aka gace gakomeye ko mu teritware ya Masisi.

Ijwi ry'Amerika rishika muri iyo kambi, ryasanze abantu benshi barimo gucukura hasi mu mabuye bashakisha imirambo y’ababo bahitanywe n’ibyo bisasu.

Kugeza ubu, biragoye kumenya umubare nyakuri w’abantu bahitanywe n’ibi bisasu mu mujyi wa Goma. Ariko bwana Baseme Basasi Emmanuel, umuyobozi w’iyi nkambi, yavuze ko agereranya abarenga 15 ari bo ashobora kwemeza ko bahitanywe n'ibyo bisasu.

Bamwe mu banyekongo barashinja leta yabo kuba intandaro y’umutekano muke ndetse n’ibi bisasu bikomeje guterwa mu mujyi wa Goma bigahitana ubuzima bw’abaturage.

Kubera umubare munini w’inkomere zagaragaragaye muri iyi nkambi, Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwahise bwohereza imodokari y’imbangukiragutabara mu kugerageza gutabara ubuzima bw’abakomerejkejwe n’ibi bisasu.

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu ya ruguru ibangamiwe cyane n’ibisasu bikomeje bikomeje guterwa mu mujyi wa Goma. Bwana John Banyene Balingene, umuyobozi wayo asaba leta gukora ibishoboka mu guhashya M23.

Ijwi ry'Amerika ryashatse kumenya mu by’ukuri aho ibi bisasu byaturutse, gutyo rivugana na Liyetena Koloneli Guillaume Ndjike kayiko umuvugizi w’igisirikare cya Kongo FARDC mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Uyu, yirinze kugira icyo atubwira akoresheje ijwi rye bwite, ariko yoherereza ijwi ry’Amaerika ubutumwa bugira buti: “Abarwanyi ba M23 ni bo batera ibisasu buri munsi mu mujyi wa Goma ibyo bitera impungenge abaturage bacu, ariko twebwe nk’igisirikare dukora ibishoboka byose mu kurinda abaturage bacu. Ibyo bisasu byose biva mu teritware ya Masisi ahari ibirindiro bya M23.”

Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ihuriro rya AFC/M23 itera utwatsi ibivugwa na FARDC. Aba barwanya reta ya Kongo ahubwo bemeza ko ibyo bisasu byatewe byaturutse ku ruhande rwa FARDC ifatanyijwe n’ihuriro rya Wazalendo.

Forum

XS
SM
MD
LG