Uko wahagera

Ibitero by’Uburusiya mu Burasirazuba bwa Ukraine Byahitanye Abantu Babiri.


Ibitero by’Uburusiya mu mujyi wa Kurakhove wo mu ntara ya Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine byahitanye abantu babiri.

Ku mbuga nkoranyambaga, Roman Padun, umuyobozi wa gisirikari muri uwo mujyi yavuze ko usibye abo bantu babiri bapfuye, ibyo bitero byakomerekeje abandi babiri binangiza amazu menshi y’imiturirwa.

Uyu mujyi uherereye mu bilometero bike uvuye aho urugamba rubera. Wegereye kandi umurwa mukuru wa Donetsk wigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya.

Muri iki gihe Ukraine yari ifite ikibazo cy’igabanuka ry’ibikoresho bya gisirikari n’abasirikari ku rugamba. Ni mu gihe ingabo z’Uburusiya zikomeje gusatira umujyi wa Chasiv Yar.

Abategetsi muri Ukraine bavuga ko Uburusiya bufite intego yo gufata uwo mujyi mbere y’itariki icyenda, umunsi Uburusiya bwibuka itsinzi y’intambara ya kabiri y’Isi bamaze gutsinda abanazi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Times cyandikirwa mu Bwongereza,
Komanda Oleksandr Pavliuk uyoboye urugamba muri ako gace yavuze ko barimo gukora ibishoboka byose kugirangi Uburusiya budafata umujyi wa Chasiv Yar.

Gusa yemeza ko Uburusiya bubarusha ubushobozi mu buryo bw’abasirikari ku rugambo n’ibikoresho. Leta zunze ubumwe z’Amerika iherutse kwemeza itegeko rigena inkunga ya miliyari zirenga gato 60 zo gufasha Ukraine.

Prezida Joe Biden yategetse ko iyo nkunga ya gisirikali ihita yohererezwa Ukraine bidatinze.

Forum

XS
SM
MD
LG