Uko wahagera

ONU Ivuga Ko Imvura Nyinshi Imaze Guhitana Abantu 29 Mu Burundi


Akarere kibasiwe n'imvura nyinshi muri iyi minsi
Akarere kibasiwe n'imvura nyinshi muri iyi minsi

Umuryango w’abibumbye, wavuze ko abantu byibura 29 bapfuye abandi ibihumbi mirongo bava mu byabo mu Burundi, kuva ibihe by’imvura bitangiye mu kwezi kwa cyenda, umwaka ushize.

ONU ivuga ko Uburundi ari kimwe mu bihugu 20 bishobora kwibasirwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe. Ivuga ko icyo gihugu cahuye n’imvura yaguye amezi menshi isa n’idahagarara. Ibyo byatijwe umurindi n’ingaruka z’imivumba yo mu nyanja.

Ibice bimwe by’umujyi wa Bujumbura, ukora ku nkombe z’ikiyaga Tanganyika, byibasiwe n’imyuzure kandi imihanda n’amateme byarasenyutse.

Ishami rya ONU ryita ku butabazi, OCHA, ryavuze ko imivumba yo mu nyanja yateje imvura nyinshi, imyuzure n’inkangu mu karere.

OCHA igaragaza ko kugeza kw’itariki ya 26 y’ukwezi kwa kane, abantu barenga 237,000 bagizweho ingaruka mu karere.

Iri shami rya ONU ryanaburiye ko amazi y’ikiyaga Tanganyika azazamuka. Iki ni ikiyaga cya kabiri mu bunini muri Afurika, kandi amazi yacyo akomeje kugenda yiyongera.

Leta y’Uburundi n’umuryango w’abibumbye, mu kwezi gushize batangije ibikorwa byo gusaba imfashanyo yo guhangana n’ingaruka z’imvura idasiba.

Guverinema ya Perezida Evariste Ndayishimiye yanenzwe uburyo yitwaye muri iki kibazo. By’umwihariko, imiryango ya sosiyete sivili n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye abayobozi gutangaza ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, cyangwa cyugarijwe n’amakuba adaturuka ku bikorwa bya muntu.

Uburasirazuba bw’Afurika bwibasiwe n’imvura nyinsh,i muri ibi byumweru bishize, yangije byinshi kandi ihitana ubuzima bw’abantu muri Kenya na Tanzaniya.

Forum

XS
SM
MD
LG