Uko wahagera

OTAN Yaganiriye ku Nkunga y'Amadorari Arenga Miliyoni 100 Agenewe Ukraine


Abaministri b'ububanyi n'amahanga bo mu muryango wa OTAN i Buruseli mu Bubiligi taliki 3/4/2024.
Abaministri b'ububanyi n'amahanga bo mu muryango wa OTAN i Buruseli mu Bubiligi taliki 3/4/2024.

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango w’ubutabarane bwa gisirikare wa OTAN bateraniye i Buruseli kuri uyu wa gatatu. Baraganira ku mugambi wo gutera inkunga Ukraine ku buryo burambye.

Umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yabashyikirije umushinga w’amayero miliyari 100, ni ukuvuga amadolari arenga miliyari 108, ku myaka itanu.

Yababwiye, ati: “Uburusiya bugomba kumva neza ko budashobora kugera ku ntego yabwo mu ntambara bwagabye kuri Ukraine, kandi ko natwe tudashobora kurebera gusa.”

Mbere y’inama, ibihugu bimwe na bimwe byari byarangije gutangaza ko bishyikiye igitekerezo cya Stoltenberg. Muri byo harimo nka Polonye n’ibihugu bitatu bigize akarere k’Ubulayi kwitwa “Balte” ari byo Esitoniya, Letoniya, na Lituwaniya.

Ibindi bihugu bitandukanye byerekanye impungenge cy’aho iyo mali izaturuka (ni ukuvuga uburyo ibihugu bya OTAN bizatangamo imisanzu), niba kandi n’umushinga uzaba utarahindutse cyane mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu itaha izaba mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka hano i Washington D.C. Bityo,

minisitiri w’ububannyi n’amahanga w’Ububiligi, umutegarugoli Hadja Lahbib, yibaza niba ibihugu bizatanga amafaranga bikurukije ubunini bw’ubukungu bwabyo. We na mugenzi we w’Ubudage, umutegarugoli Annalena Baerbock, bombi bongeraho, bati: “Ntidukwiye kwiyemeza ibyo tutazabasha kwubahiriza.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yagiye i Buruseli yiteguye kuvuganira Ukraine.

“Ukraine, benshi bakekaga ko izaba yafashwe mu minsi mike, iracyahagaze bwuma. Ariko rero turi mu bihe by’amahina, aho ari ngombwa byanze bikunze ko Ukraine ikomeza kubona inkunga kugirango ikomeze kwirwango, by’umwihariko amasasu n’intwaro zo kurinda ikirere cyayo.”

Umugambi wa Stoltenberg usaba na none ko OTAN iba ari yo iba umuhuzabikorwa mu bijyanye byose n’inkunga ya gisirikare ijya muri Ukraine. Muri iki gihe, bikorwa n’urugaga rudahoraho rw’ibihugu birenga 50 byo kw’isi. Ruruta rero OTAN igizwe n’ibihugu 32. Ruyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bibaye byaba ari “ikorosi” rikomeye kuko kugeza ubu OTAN yatinyaga, nk’Umuryango, kwohereza intwaro muri Ukraine kugirango bidatuma Uburusiya burwana na OTAN.

Inama y’abakuru b’ibihugu ni yo izafata umwanzuro wa nyuma ku mugambi w’Umunyamabanga mukuru wa OTAN.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, nawe yatumiwe mu nama y’i Buruseli. Ukraine si umunyamuryango wa OTAN.

Forum

XS
SM
MD
LG