Jacob Zuma wahoze ari perezida w’Afurika y’Epfo, yagaragaye mu rusengero asengana n’abakristu bagaragaje ko bamushyigikiye, nawe yumvikana avuga ko yafunzwe kubera ibara rye ry’uruhu.
Ari mu rusengero rwa Shekinnah ministries church ruherereye mu mujyi wa Phillipi, uyu wahoze ari perezida w’Afurika y’Epfo yagaragaye agaragiwe n’abakristo benshi bamweretse ko bamuri inyuma.
Zuma yabaye perezida w’Afurika y’Epfo kuva muri 2009 kugeza muri 2018, nyuma aza guhatirwa kuva ku butegetsi kubera ibyaha bya ruswa yari akurikirwanyweho, ndetse arafungwa.
Kuri ubu Zuma ufite imyaka 81 y’amavuko yagaragaye kuri Aritari y’urwo rusengero abyina indirimbo yitwa Umshiniwam. Mu ijambo yavugiye muri ayamateraniro, Zuma yavuze ko mu gihe cy’ikandamizwa yafungiwe ku kirwa cya Robben, yongeraho ko no mu gihe cya demokarasi nabwo yafunzwe amezi icumi, akumvikanisha ko kuba yarafunzwe ari uko ari umwirabura ko iyo akiza kuba umuzungu ntawari kumukoraho.
Mu mpera z’umwaka ushize Jacob Zuma yatangaje ko ashyigikiye ishyaka rishya rya Umkhonto we Sizwe ryitiriwe ishyaka riri ku butegetsi rya ANC. Yahamagariye abakunzi baryo kutazatora umukandida w’ishyaka rya ANC rya Cyril Ramaphosa, perezida w’Afurika y’Epfo uriho ubu, avuga ko baritoye baba bakoze ubuhemu.
Forum