Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mugoroba w’uyu wa Kane arageza ijambo ku baturage rigaragaza uko igihugu gihagaze.
Perezida Biden araba agaruka ku buryo yitwaye muri politiki zinyuranye zirimo ubukungu, uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, amategeko yo kugenzura imbunda, ndetse na politiki y’abimukira.
Ijambo ry’uko igihugu gihagaze ubusanzwe ni urubuga abaperezida b’Amerika bagaragarizamo iby’ingenzi bagezeho muri politiki zinyuranye z’imbere mu gihugu.
Icyakora, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubu ihanzwe n’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burayi, politiki y’ububanyi n’amahanga ishobora gufata umwanya munini mu byo Bwana Biden aza kugarukaho. Ni mu ijambo rye rya kane ry’uko igihugu gihagaze, rishobora no kuba irya nyuma nk’iryo agejeje ku mitwe yombi y’inteko nshingamategeko iteranye.
Arahamagara Kongre Kwemeza Inkunga ya Ukraine
Ku bijyanye na Ukraine, ubuyobozi bw’Amerika bwabundikiriwe n’igihu cy’itambama ry’abarepubulikani bo mu nteko - umutwe w’abadepite, mu kwanga kwemeza ingengo y’imari y’inkunga ingana na miliyari 95 z’amadorali y’Amerika igenewe ibihugu by’amahanga yari yemejwe na Sena.
Muri iyo nkunga harimo miliyari 61 z’amadolari agenewe gushyigikira ubutegetsi bw’i Kiev mu ntambara buhanganyemo n’Uburusiya.
Uyu mushinga w’itegeko kandi warimo miliyari 14 z’amadolari y’inkunga mu by’umutekano igenewe Isiraheli, miliyari 9 z’amadolari agenewe ibikorwa by’ubutabazi. Harimo kandi miliyari 5 z’amadolari yo gufasha abafatanyabikorwa b’Amerika mu karere gakora ku nyanja z’Ubuhinde na Pasifika, mu gihe Amerika ihanganiye n’Ubushinwa kugira ijambo muri ako karere.
Intambara zo muri Ukraine na Gaza ziraza kugira umwanya munini mu gice cy’ijambo rya Bwana Biden kijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga. Ni cyo kimwe n’ingamba zijyane n’ubukeba hagati y’Amerika n’Ubushinwa.
Abasesenguzi bavuga ko Perezida aza gukoresha inzira zinyuranye kuri ibyo bibazo byombi, mu gihe atekereza ku marangamutima y’abatora, mbere y’amatora azaba ahataniramo indi manda mu kwezi kwa 11.
Perezida Biden kandi araza gukoresha ijambo rye yongera gusaba ko umushinga w’itegeko rijyanye n’inkunga igenewe ibihugu by’amahanga watorwa. Aha akaza kugaragaza ko bitari mu nyungu z’Amerika kwemera ubwigunge, mu gihe hari ibimenyetso by’ukwaguka kw’ijambo ry’Uburusiya mu isi.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Karine Jean-Pierre, umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika, yagize ati: “Perezida agiye gukomeza kugaragaza aho ahagaze ko abarepubulikani bo mu nteko bakwiye gutera intambwe ijya mbere. Umukuru w’inteko – umutwe w’abadepite akwiye gushyira imbere umutekano w’igihugu. Turabizi ko rizashyigikirwa byimazeyo.”
Bamwe mu basesenguzi basanga nubwo ubutegetsi bwa Biden bwashyigikiwe ku ruhando mpuzamahanga, mu muhate wabwo wo gushakira Ukraine inkunga y’ingenzi ya gisirikare n’iy’ubukungu, uwo gufatira Uburusiya ibihano bikomeye, ndetse n’uwo kongera igihagararo cya gisirikare cy’umuryango wa OTAN mu Burayi bw’uburasirazuba, ariko bwananiwe kumvikanisha iyi politiki ku baturage b’Amerika.
Amakusanyabitekerezo yagiye akorwa, yerekana ko ugushyikira iyoherezwa ry’inkunga ya gisirikare kuri Ukraine kwagiye kuba nk’umurongo ugabanya abo mu ishyaka ry’aba repubulikani n’iry’abademokarate. Aha abatora bo mu ishyaka rya Perezida – abademokarate – bashyigikiye cyane umuhate wa Perezida Zelensky wa Ukraine mu ntambara.
Byitezwe kandi ko bwana Biden akoresha ijambo rye mu kongera gukusanyiriza inkunga Ukraine mu gihe abanyamerika barambiwe intambara. Bose hamwe, 37 ku ijana – abarepubulikani ku rugero rwa 55 ku ijana n’abademokarate 17 ku ijana - bavuga ko ibyo guverinoma y’Amerika itanga mu mfashanyo kuri Ukraine bikabije.
Intambara yo muri Gaza ni Ipfundo kw'Itorwa rya Biden
Ku birebana na Gaza naho, byitezwe ko Perezida aza kugaragaza ko ashyigikiye abanya Isiraheli nyuma y’ibitero bya Hamas by’iya 7 y’ukwa Cumi. Aha akaza gushimangira akamaro ko gukora ibishoboka ngo Isiraheli ibashe kwirwanaho, imbere y’ibitero by’umutwe Amerika yashyize ku rutonde rw’iy’iterabwoba.
John Kirby, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe itumanaho mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Perezida ashaka kugaruka ku byo yagezeho “mu kugarura ubuyobozi bw’Amerika ku ruhando rw’isi.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Amerika buyiha ububasha bwo kugira ijambo ku bikorwa by’abategetsi b’isi n’iby’abakeba bayo “mu buryo bujyanye n’inyungu z’umutekano w’igihugu.”
Iryo jambo ry’Amerika ariko ryananiwe gutsinda impaka zikomeye ziri hagati ya Perezida Biden na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu ku bibazo binyuranye. Ibyo birimo uburyo bwo kugeza imfashanyo y’ubutabazi ku baturage ba Gaza, uruhare rw’ubutegetsi bwa Palesitina nyuma y’intambara, ndetse n’icyerekezo cy’Amerika kuri leta ya Palestina y’ahazaza.
Ariko biraza gusaba ukwigengesera kwinshi kuri iki kibazo, aho aza kuba atekereza ku macakubiri yadutse hagati y’aba demokarate bashyigikiye Isiraheli n’abigenga bashyigikiye aho ahagaze kuri iyi ntambara, ndetse n’abademokarate bashaka impinduka, cyo kimwe n’abanyamerika b’abarabu n’abayisilamu, bo barakajwe cyane n’aho ahagaze.
Forum