Uko wahagera

Ukraine: Abantu 7 Baguye mu Gitero cy'Indege z'Uburusiya


Abantu barindwi barimo umwana w’incuke, umugore n’uruhija rwe baguye mu gitero cyagabwe n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Drones z’igisirikare cy’Uburusiya.

Byabaye ejo kuwa gatandatu mu mujyi wa Odesa uri mu majyepfo y’igihugu.Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyashoboye kurasa indege indwi mu gitero cy’indege umunani cyari cyagabwe n’ingabo z’Uburusiya kuri uwo mujyi.

Abantu bagera ku munani bakomerekeye muri icyo gitero.

Guverineri w’intara ya Odesa, Oleh Kiper, yatangaje ko abakora mu nzego z’ubutabazi bakomeje gushakisha abantu mu mazu yasenyutse.

Inzego zishinzwe ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko zashoboye kurokora abantu batanu harimo n’umwana

Inzego z’ubutegetsi za Ukraine zavuze ko abandi bantu batatu baguye ku rugamba bahitanywe n’ibisasu byarasirwaga mu rugerero mu duce twa Kharkiv, Zaporizhzhia na Kherson

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yasabye Uburayi n’Amerika gukomeza gushyigikira Ukraine bayiha ibisasu byo kurinda ikirere cyayo

Forum

XS
SM
MD
LG