Perezida Samia Suluhu Hassan, yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko Mwinyi yitabye Imana. Yasobanuye ko nyakwigendera yaguye mu bitaro i Dar es Salaam, azize kanseri y’ibihaha. Yayivurwaga kuva mu kwezi kwa 11 gushize.
Mwinyi yitabye Imana afite imyaka 98 y’amavuko. Yategetse Tanzaniya imyaka icumi, kuva mu 1985 kugera mu 1995. Asize umurage ko yavuguruye cyane Tanzaniya. Yayikuye muri politiki za gisosiyalisite, ayinjiza muri politiki y’ubukungu bw’amasoko afunguye, yisanzuye, agendera ku matwara yo “gupiganwa.” Yakuyeho imbogamizi zariho zo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, yemera na none ibigo by’ubucuruzi by’abikorera ku giti cyabo.
Ni Ali Hassan Mwinyi kandi winjije Tanzaniya muri politiki y’amashyaka menshi. N’ubwo bimeze gutyo ariko, we n’uwo yasimbuye, Mwalimu Julius Nyerere, nawe wari umaze imyaka 22 ari umukuru w’igihugu, n’ababakurikiye bose kugeza ubu (Benjamin Mkapa, Jakaya Kikwete, John Magufuli, na Samia Suluhu Hassan) ni abo mu ishyaka rimwe rya CCM, Chama Cha Mapinduzi. (AFP, Reuters)
Forum