Uko wahagera

Abadepite b'u Rwanda Bemeje Amasezerano y'Abimukira Hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza


 Abari mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda kuri uno wa kane
Abari mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda kuri uno wa kane

Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda batoye ku bwiganze umushinga w’itegeko ryemeza amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza agamije kwakira abimukira n’abasaba ubuhunzi bashobora kuva mu Bwongereza.

Mu gihe cyo gutora uyu mushinga, abadepite babiri bawanze, abandi babiri barifata, 58 barawemeza. Ni nyuma yo kumva isobanura mpamvu y’uyu mushinga bagejejweho na Bwana Emmanuel Ugirashebuja minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda icyarimwe n’intumwa nkuru ya leta.

Mu badepite 12 bagize icyo bavuga kuri uyu mushinga w’itegeko, babiri gusa ni bo bagaragaje icyo bafata nk’impungenge bibaza impamvu Ubwongereza bwanze kwakira ababugannye babuhungiraho bugahitamo kubohereza mu Rwanda. Depite Frank Habineza yabimburiye abandi abaza bibazo minisitiri w’ubutabera wari uhagarariye leta y’u Rwanda kuri uyu mushinga. Minisitiri yavuze ko bimwe muri byo nta bisubizo abifiteho.

Bitandukanye na Depite Germaine Mukabalisa, Depite Odette Uwamariya n’abandi bagenzi babo bavuze ko nta mpungenge na nkeya bagaragaza kuri iyi gahunda. Hari n’abagaragaje ko ahubwo kuri byo byabatindiye.

Undi mudepite wa kabiri utanyuzwe n’aya masezerano yo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda, mu bisobanuro yasabye minisitiri w’ubutabera n’intumwa nkuru ya leta ni Jean Claude Ntezimana.

Uyu mushinga w’itegeko numara kwemezwa burundu, biteganyijwe ko u Rwandsa ruzakira impunzi n’abimukira bagera ku 10.000 mu gihe cy’imyaka itanu. Mu mezi ane ya mbere rukazabanza kwakira abagera mu 2.000. Ni umushinga Ubwongereza bumaze gushoramo akayabo ka miliyoni zibarirwa muri 240 z’amapawundi. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 300 z’amafaranga y’amanyarwanda.

U Rwanda rutangaza ko ku bufatanye n’Ubwongereza hahuguwe abagera 151 bazaba bashinzwe imirimo yo kwita ku bimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza. U Rwanda runavuga ko kugeza ubu rwateganyije zimwe mu nyubako bazabamo zirimo amahoteli, bitari ihame ko bazatura ahasa nk’inkambi, bazaba bari mu bice bitandukanye.

Ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2022 ariko inkiko z’Ubwongereza zikagenda ziyikoma mu nkokora zivuga ko kohereza aba bimukira n’impunzi bihabanye n’amategeko. Abaharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ibitangazamakuru bitandukanye, imiryango itegamiye kuri leta bakomeje kugaragaza ko u Rwanda atari igihugu gitekanye cyo koherezamo aba bimukira n’impunzi.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Eric Bagiruwubusa.

Abadepite b'u Rwanda Bemeje Amasezerano y'Abimukira Hagati y'u Rwanda n'Amerika
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:28 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG