Uko wahagera

Mbappe Yasabye PSG Kumurekura Nyuma ya Kontaro Bafitanye


Kylian Mbappe
Kylian Mbappe

Umufransa Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain PSG muri shampiyona y’Ubufransa yabwiye iyo kipe ko azayivamo ku mpera ya kontaro afitanye na yo. Amasezerano bafitanye azarangirana na shampiyona y’uyu mwaka mu kwezi gatanu.

Mbappe w’imyaka 25 yatangiye gukinira PSG mu 2017, avuye mu ikipe ya Monaco. Ibinyamakuru mu Bufransa bikomeje gutangaza ko Mbappe yamaze kumenyesha prezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi ko yifuza gusezera muri iyo kipe.

Birakekwako yaba yifuza kuzakinira ikipe ya Real Madrid yo muri Esipanye. Amasoko yegereye impande zombi aremeza ko batangiye ibiganiro byo kugura uyu mukinnyi.

Ikipe ya PSG yanze kugira icyo ivuga kuri aya makuru ubwo ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, byayisabaga kugira icyo ibisobanuraho. Uwahaye AFP amakuru avuga ko PSG izafata umwanya uhagije mbere yo gutangaza ko itandukanye na Mbappe.

Uyu mukinnyi Mbappe umaze gukinira PSG muri shampiyona zirindwi, kugeza ubu ni we mukinnyi umaze gutsindira iyo kipe ibitego byinshi mu mateka yayo. Byose hamwe ni 274.

Ikipe ya Real Madrid yifuza uyu mukinnyi, ntiyigeze ihisha ko imushaka. Kuva mu 2019, 2021 na 2022, prezida wayo Florentino Perez yakomeje gutangaza ko yifuza kugura Mbappe, ariko bikarangira bitabaye

Forum

XS
SM
MD
LG