Uko wahagera

Isirayeri Yabohoje Abayo Babiri Abanyepalestina 67 Babigwamo


Umugabo yandika ijambo "Yabohojwe" ku ishusho y'umwe mu bagabo babiri babahojwe n'ingabo za Isirayeli. Ifoto ya Louis Har w'imyaka 70 iri hanze ya ministeri y'ingabo ya Isirayeli i Tel Aviv taliki 12/2/2024.
Umugabo yandika ijambo "Yabohojwe" ku ishusho y'umwe mu bagabo babiri babahojwe n'ingabo za Isirayeli. Ifoto ya Louis Har w'imyaka 70 iri hanze ya ministeri y'ingabo ya Isirayeli i Tel Aviv taliki 12/2/2024.

Isirayeri yabohoje imbohe ebyiri mu zayo zari mu maboko y’abarwanyi ba Hamas mu mujyi wa Rafah. Gusa, ibisasu by’indege zari muri icyo gitero yagabye byahitanye Abanyepalestina byibuze 67 mu majyepfo ya Gaza.

Aka gace kabarurwamo abasivili bagera kuri miliyoni imwe bahahungiye mu gihe cy’amezi ane ashize intambara hagati ya Hamasi na Isirayeri itangiye.

Igisirikare cya Isirayeri, ikigo Shin Bet gitanga serivisi z’iby’umutekano muri Isirayeli, n’itsinda ridasanzwe rya polisi, batangaje ko babohoje Fernando Simon Marman, ufite imyaka 60, na Louis Har, ufite 70.

Bombi bari bafite ubwenegihugu bwa Isirayeri n’ubwa Arijantine. Abo bari mu bagera kuri 240 bafashwe na Hamas mu gitero cyo mu kwezi kwa cumi Hamasi yagabye kuri Isirayeri gihitana abantu 1200. Icyo gitero cyabaye imbarutso yo kwihorera isirayeri ishakisha abarwanyi ba Hamasi

Inzego zishinzwe ubuvuzi muri Gaza ziravuga ko nyuma y’amezi ane kuva icyo gihe Abanyepalestina bagera ku 20000 bamaze gupfa, abagera kuri 68000 bagakomerekera muri iyo ntambara.

Agace kegereye inyanja ya Mediterane kose kahinduwe umusaka n’ibisasu by’ingabo za Isirayeli irasira ku butaka no mu kirere.

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeri, Benjamin Netanyahu, yashimagije igikorwa cyo kubohora abo bagabo babiri cyabaye uyu munsi atitaye ku byavuzwe n’amahanga yamagana gahunda ye yo kugaba ibitero bigamije kurandura batayo enye z’abarwanyi ba Hamasi ziri mu mujyi wa Rafah.

Forum

XS
SM
MD
LG