Uko wahagera

CEDEAO Iraburira Burkina Faso, Nijeri na Mali ku Ngaruka zo Kuyivamo


Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba, CEDEAO, waburiye ibihugu bya Burkina Faso, Nijeri na Mali ko bikwiriye kwisubiraho bikareka icyemezo cyo kuwusohokamo bitaba ibyo abaturage babyo bagahura n’akaga.

Ibyo bihugu uko ari bitatu bitegekwa n’abasirikare bahiritse ubutegetsi byatangarije icyarimwe taliki 28 z’ukwezi kwa mbere ko bigiye kuva mu muryango wa CEDEAO. Ni nyuma y’uko uwo muryango ubishyizeho igitutu ubisaba gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga ry’ibyo bihugu.

Isohoka ryabyo muri uwo muryango ryarushaho kuwutera intege nke, dore ko wari usanzwe warakomwe mu nkokora n’inkubiri y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu biwugize yatangiriye muri Mali mu mwaka wa 2020.

Inama ishinzwe ubuhuza n’umutekano muri uwo muryango yateraniye muri i Abuja Nijeriya kuganira kuri iki kibazo ndetse n’ibyerekeye amatora yo muri Senegali aho ku nshuro ya mbere amatora y’umukuru w’igihugu yigijwe inyuma. Ni icyemezo cyanenzwe cyane imbere mu gihugu ndetse no ku rwego rw’amahanga

Forum

XS
SM
MD
LG