Abanyasenegali bafite ubwoba ko igihugu kirimo kigana habi haba mu bucuruzi no ku ruhande rwa demokarasi.
Ni nyuma yuko Prezida Macky Sall atangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe tariki 25 z’uku kwezi, asubitswe.
Umucuruzi Assane Fall ugurisha caguwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko yaterwaga ishema n’igihugu cye, cyari kimwe mu bifite amahoro na demokarasi isesuye mu karere giherereyemo kagizwe n’ibihugu bimaze iminsi bibamo za kudeta.
Uyu mucuruzi Fall yagize ati “Tariki ya 25 y’ukwezi kwa kabiri wari umunsi ukomeye aho abaturage bagombaga kwihitiramo abayobozi babo, none Macky Sall yambuye abaturage bagera kuri miliyoni 18 ayo mahirwe.”
Abagize inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu, kuri uyu wa mbere bemeje ko amatora asubikwa kugeza mu kwezi kwa 12 uyu mwaka. Ibi bivuze ko Prezida Sall azakomeza kuyobora igihugu kugeza nibura mu mwaka utaha ubwo azaba abisikana kuri uwo mwanya n’uzamusimbura.
Prezida Sall avuga ko yabitewe n’uko abagize inteko ishinga amategeko n’akanama karinda iremezo ry’itegeko nshinga bananiwe kumvikana ku rutonde rw’abakandida.
Ariko abatavuga rumwe na leta bo basanga uyu ari umugambi yari asanganywe kubera ko mu ishyaka rye bafite ubwoba bwo gutsindwa. Abandi basanga ari amayeri yo kugumisha Prezida Sall ku butegetsi. Ibi byatumye hirya no hino mu gihugu haba imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo.
Kuri uyu wa mbere leta yafunze interineti ku mpamvu yita ko ari ikoreshwa nabi ryayo mu gukwirakwiza imvugo zibiba urwango mu baturage.
Mu itangazo, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuzeko bahangayikishijwe n’icyemezo cyo gusubika amatora.
Forum