Amakuru ava muri za kompanyi z’indege zikorera ingendo muri Nijeri aremeza ko bahawe amabwiriza yo kutagira Umufransa bazana muri icyo gihugu.
Umubano hagati y’ibi bihugu ukomeje kuba mubi kuvamuri Nijeri hagiyeho ubutegetsi bwa gisirikari nyumaya kudeta yabaye umwaka ushize.
Urwandiko rwandikiwe abakozi ba kompanyi Air Burkina, AFP ifitiye kopi ruvuga ko bategetswe ko ntaMufransa wemerewe kwinjira ku butaka bwa Nijeri.
Urwo rwandiko rukomeza ruvuga ko “Kubera iyompamvu, ntibemewe kurira indege zacu.”
Kompanyi ya Maroke, Royal Air Maroc, nayo yavuzeko izakurikiza ayo mabwiriza kugeza igihe habayeigihindutse cyangwa bahawe uruhusha rudasanzwerubaha uburenganzira bwo gutwara Abafransa muriNijeri.
Izindi kompanyi zikora ingendo mu mujyi wa Niamey, zirimo Ethiopian Airlines, Air Tunisie na Turkish Airlines ntacyo ziravuga kuri icyo cyemezo.
Nta ni cyo ubutegetsi muri Nijeri buratangaza nibakoko Abafransa baraciwe muri icyo gihugu.
Intandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byahozebicuditse ni kudeta yakuye ku butegetsi PrezidaMohamed Bazoum, umwaka ushize.
Ubufransa bwafunze ambasade yabwo muri icyogihugu nyuma yuko Ambasaderi wayo Sylvain Itteategetswe kuva mu gihugu.
Forum