Uko wahagera

Nijeriya: Abarenga 10 Bahitanywe na Mine


Abantu batari munsi ya 12 batakaje ubuzima mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya muri Leta ya Borno, hafi y’umupaka n’igihugu cya Kameruni.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko abo bantu bajyaga gushaka inkwi zo gucana ubwo imodoka barimo yacaga hejuru y’igisasu cya mine ku muhanda w’imodoka zihuta hanze y’umudugudu wa Pulka. Abayozobi bavuze ko icyo gisasu, cyaba cyaratezwe n’intagondwa za Boko Haram bari barahashinze ibirindiro. .

Uretse abo 12 bapfuye, abandi barindwi bivugwa ko bakomeretse. Barimo batatu bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Maiduguri, bamerewe nabi cyane.

Amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, hashize imyaka irenga 10 yarabaye indiri y’inyeshyamba z’abajihadiste, aho abarwanyi bakomeje kwibasira ibice by’ibyaro, nyuma yo kwirukanwa mu bice bigari by’ubutaka bari barigaruriye igihe ubushyamirane bwari bwarafashe intera yo hejuru. (AFP)

XS
SM
MD
LG