Uko wahagera

DRC: Abarwanyi Bishe Abaturage Barenga 10 muri Kivu ya Ruguru


Ikaraya y'ahaherereye Kivu ya Ruguru
Ikaraya y'ahaherereye Kivu ya Ruguru

Umuyobozi mu karere hamwe n’umuryango wa sosiyete sivile, bavuze ko abarwanyi bishe abaturage byibura 12 mu bitero byagabwe mu ntara ya Kivu ya ruguru burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.

Ubwo bwicanyi bwabaye uyu munsi, buje mu gihe perezida wa Kongo yarahiye ko atazagirana ibiganiro n’igihugu gituranyi cy’u Rwanda ku bijyanye n’iyi ntambara. Hari mu nama yagiranye n’abadipolomate.

Ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, The Associated Press, bivuga ko igitero cyo mu ntara ya Kivu ya ruguru, cyagabwe n’umutwe Allied Democratic Forces, ADF, wo muri Uganda. Byemezwa ko ufite aho uhuriye n’umutwe w’intagondwa za kiyisilamu.

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, uyu munsi yasubiyemo ibyo akunda kuvuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23, bashyigikiwe n’u Rwanda kandi yavuze ko ashobora kutazagirana ibiganiro n’umuyobozi w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri icyo kibazo.

ONU n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, nabo bavuze ko abo barwanyi babona inkunga y’u Rwanda. Ibi, u Rwanda rwagiye rubihakana.

Hashize imyaka mirongo, uburasirazuba bwa Kongo bwibasiwe n’imitwe y’abanyarugomo, mu gihe imitwe irenga 120, irwanira ubutegetsi, ubutaka, n’umutungo kamere, indi nayo igerageza kurwana ku baturage. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG