Icyemezo cya Mali, Burkina Fasso na Nijeri cyo kuva mu muryango w’ubukungu w’uburengerazuba bw’Afurika (CEDEAO), kizasubiza inyuma ibyagezweho mu myaka yari ishize ibihugu bihuriye muri uyu muryango bigerageza kwishyira hamwe, gisige abaturage babarirwa muri za miliyoni mu rungabangabo.
Gishobora kandi kurushaho gutsura umubano ibi bihugu bitegekwa n’abasirikare bifitanye n’Uburusiya.
Ni kiramuka gishyizwe mu bikorwa kugeza ku ndunduro, kizakoma mu nkokora gahunda z’ubucuruzi muri ibi bihugu bwabarirwaga muri miliyari 150 z’Amadolari y’Amerika buri mwaka.
Ikindi n’uko bizateza ikibazo mu baturage babarirwa muri za miliyoni bo mu bihugu bitatu bidakora ku nyanja baje gutura muri ibyo bihugu by’abaturanyi kubera ko CEDEAO yari yaratanze uburenganzira bw’urujya n’uruza no gukorera mu bihugu biyigize hadakenewe visa.
Kotedivuwari yonyine icumbikiye abaturage ba Burkina Fasso, Mali na Nijeri barenga miliyoni 5. Nijeri isangiye na Nijeriya umupaka ureshya n’ibirometero 1500 kandi ubucuruzi bwayo bubarirwa kuri 80 ku ijana ibukorana n’uyu muturanyi w’umukungu. Ghana, Togo na Benin na byo bifite abaturage benshi bakomoka muri Nijeri.
Hagati aho, Uburusiya bukomeje kugira ijambo muri ibyo bihugu mu gihe Ubufaransa bwahoze bwarabikolonije, Nijeriya na Leta zunze ubumwe z’Amerika bikomeje kuritakaza.
Mu ntangirizo z’ukwezi, Uburusiya na Nijeri byiyemeje kugirana umubano mu bya gisirikare.
Mu cyumweru gishize, Abasirikare b’Uburusiya bageze i Ouagadougou baje kurinda umukuru w’ighihugu, mu gihe muri Mali ho habarirwa abacanshuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner bagera ko 1000.
Ku cyumweru ibyo bihugu uko ari bitatu byatangaje ko bigeye kuva mu muryango wa CEDEAO bavuga ko yananiwe kubahiriza amahame nshingiro yayo kubera kugirwaho ijambo n’ibihugu byo hanze.
Forum