Uko wahagera

Aho Guhungira Ku Banyapalestina Hakomeje Kugenda Hakendera


Inkambi z'Abanyapalestina I Rafah
Inkambi z'Abanyapalestina I Rafah

Isiraheli kuri uyu wa gatatu yavuze ko ingabo zayo zagabye ibitero by’indege n’ibyo ku butaka mu majyaruguru no hagati mu ntara ya Gaza.

Ibi bibaye mu gihe umuyobozi mukuru wa ONU yari yaburiye ku “marorerwa no gushenguka umutima” nk’ingaruka z’intambara ku basivili b’abanyepalestina.

Ni mu gihe kandi intumwa ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yasuye akarere, agirana ibiganiro ku bijyanye no kwongera guhagarika imirwano by’igihe gito.

Igisirikare cya Isiraheli, cyasohoye videwo y’ibikorwa byacyo harimo ibyabereye mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza, aho imirwano yarushijeho gukaza umurego mu byumweru bishize, kandi Isiraheli yavuze ko ingabo zayo zizengurutse ako karere.

Mu kuburira abantu, igisirikare cya Isiraheli, cyabwiye abo mu bice by’amajyaruguru ya Khan Younis, guhambira bakahava, mu buryo Isiraheli ivuga ko bugamije kurinda abasivili imirwano.

Cyakora bitewe n’uko imirwano irimo kurushaho kwinjira mu majyepfo kandi abaturage hafi ya bose bakaba barataye ingo zabo, ahantu hasigaye abasivili bashobora kugira umutekano, haragenda haba ahake cyangwa nta naho.

Perezidansi y’Amerika, kuri uyu wa kabiri yavuze ko intumwa y’Amerika mu burasirazuba bwo hagati, yari i Kayiro, mu buryo bwo gushakisha uko imirwano yahagarikwa by’igihe gito, hakaba haboneka uburyo bwatuma abagizwe na Hamas muri Gaza, kimwe n’abanyepaletsina bafunzwe na Isiraheli, barekurwa.

Forum

XS
SM
MD
LG