Uko wahagera

Anne - Umukobwa Wa Assinapol Rwigara Yitabye Imana Azize Uburwayi Butunguranye


Anne Rwigara mu 2017
Anne Rwigara mu 2017

Anne Uwamahoro Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda, yitabye Imana.

Amakuru Ijwi ry'Amerika rikuru mu bantu begereye umuryango wa Rwigara avuga ko uyu mwana wa Rwigara yapfiriye muri Leta zunze ubumwe azize uburwayi butunguranye.

Inkuru y'urupfu rwa Anne Rwigara yatangiye kujya hanze ku mbuga nkoranyambaga ku mugorobo wo kuri uyu wa kabiri.

Anne w'imyaka 41, ni murumuna wa Diane Rwigara wagerageje kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu 2017.

Muri uwo mwaka, uko ari babiri na nyina ubabyara Mukangemanyi Adeline Rwigara batawe muri yombi baregwa ibyaha byo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda.

Icyo gihe abaregwa bose bavuze ko ibyaha baregwaga byari bishingiye kuri politiki.

Anne Rwigara yagaragaye kandi kenshi mu manza umuryango we waburanye zijyanye n'imitungo yabo irimo n'uruganda rw'itabi. Intandaro ya byose icyo gihe ni imisoro ibarirwa muri miliyari 6 z'amafaranga y'imisoro leta yishyuzaga umuryango wa Rwigara.

Iyi nkuru turacyayikurikirana.

Forum

XS
SM
MD
LG