Uko wahagera

Ubuzima Burarushaho Kuba Bwiza I Cabo Delgado Muri Mozambike


Jenerali Alex Kagame uyobora ingabo z'u Rwanda mu gihugu cya Mozambike
Jenerali Alex Kagame uyobora ingabo z'u Rwanda mu gihugu cya Mozambike

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanije n’iza Mozambike guhagarika abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah mu ntara ya Cabo Delgado, ubuzima buragenda bugaruka nubwo ibyangijwe n’intambara bitarabasha gusubiranwa.

Guhera mu kwezi kwa karindwi mu 2021, ni bwo ingabo n’abapolisi b’u Rwanda batangiye kujya mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambike, yari imaze igihe yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba.

Ni nyuma y’amasezerano mu bya gisirikari u Rwanda rwasinyanye na Mozambike agamishe gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe y’intagondwa yari imaze kwigaruri uduce twinshi mu majyaruguru y’igihugu.

Kuva I Kigali ugana ku kibuga cya Fungi mu mujyi wa Palma mu ntara ya Cabo Delgado ni urugendo rugufata amasaha atatu mu ndege.

Kubera ari urugendo rwateguwe na Leta y’u Rwanda, guhera ku kibuga abanyamakuru baherekezwa n’abasirikari b’u Rwanda, ari nabo babarindira umutekano.

Ku kibuga cya Fungi uhageze nta ndege nyinshi zihari usibye indege nto za gisirikare bigaragara ko ari ikibuga gikoreshwa gake.

Ubusanzwe icyo kibuga cyafashaga abakozi ba Kompanyi y’Abafaransa Total mu bikorwa byo gucukura ibikomoka kuri Peteroli bakorera muri ako karere ka Palma, nkuko bivugwa n'ingabo z'u Rwanda

Kuva ku kibuga cy’indege kugera mu mujyi wa Palma unyura mu muhanda ukikijwe n’ishyamba rigari ku buryo nta rujya n’uruza rugaragara.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Jenerali Ronald Rwivanga, avuga ko n’ubusanzwe ako gace katari gatuwe cyane.

Mu duce tw’umujyi turimo na Hotel Palma icumbikiye abanyamakuru, ho usanga hari abantu baje gufata amacumbi, abandi basaba ibyo kunwa ndetse n’amafunguro, ni nako mu bice birimo amasanteri ho hari abaturage ndetse bakora imirimo inyuranye yiganjemo ubucuruzi, ndetse no gutwara abantu ku mapikipiki.

Ubwo abanyamakuru bageraga mu karere ka Mocimboa da Praia kuri uyu wa gatandatu, umujyi wari warigaruriwe n’ibyihebe, basanze ubuzima bwaragarutse, abaturage baho bakora umuganda, ndetse barimo kuvurwa indwara zinyuranye n’ingabo z’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko bishimiye ko bakize intambara nubwo bataragira ubuzima bwiza.

Umusirikari w'u Rwanda avura Umunyamozambike
Umusirikari w'u Rwanda avura Umunyamozambike

Umuyobozi w’ibanze Sergio Domingos Cipriano mu rurimi rw’igiporutugali arasobanurira abanyamakuru uko ubuzima buhagaze.

Muri ako gace ka Mocimboa da Praia hagaragara urubyiruko rwinshi rutwara moto. Urwo rwahabwaga imyambaro ibaranga mu rwego rwo kubatandukanya n’uwabinjirira agahungabanya umutekano.

Usibye mu bice by’umujyi, mu byaro ho urasanga abaturage ari umwe kuri umwe, ndetse n’imirimo isanzwe ibatunga ntabwo bigaragara ko yongeye kwitabirwa. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda wungirije Simon Kabera, yumvikanisha ko abaturage bagenda bagaruka buhoro buhoro.

Umunyamakuru Assumpta Kaboyi aganira n'abaturage mu ntara ya Cabo Delgado
Umunyamakuru Assumpta Kaboyi aganira n'abaturage mu ntara ya Cabo Delgado

Mozambique ni igihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Afurika gifite ubuso bungana na kilometero kare 801,590. Gikubye u Rwanda inshuro 30. Gituwe n’abasaga miliyoni 31.

Abaturage bo mu nntara ya Gabo Delgado bakoresha cyane ururimi rw’igiswahili kuko bahana imbibe na Tanzaniya.

Gikungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro na gaz. Kuba ari igihugu gikora ku nyanja, bigiha amahirwe y’ubucuruzi bukorerwa mu nyanja y’Ubahinde.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:49 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG