Abanyamategeko bunganira Leta muri Senegali bavuze ko bazajurira icyemezo cy’urukiko cyemerera umunyapolitike Ousmane Sonko gushyirwa ku rupapuro rw’itora mu matora y’umukuru w’igihugu.
Abo banyamategeko bavuga ko bazajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’ikirenga. Sonko w’imyaka 49 yakuwe ku rutonde rw’abakandinda prezida mu kwezi kwa gatandatu nyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa, ashinjwa guteza imvururu mu gihugu.
Afite kugeza tariki ya 26 y’uku kwezi kuba yakusanyije ibisabwa byose kugirango atange kandidatire ye mu matora ateganijwe mu kwezi kwa kabiri, umwaka utaha.
Abunganira leta bavuga ko izina rye ritemerewe kujya ku rupapuro rw’itora kugeza icyemezo cya nyuma cy’urukiko rw’ikirenga gifashwe.
Icyakora abunganira Sonko bo bavuga ko kujurira icyemezo bidahagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’urukiko rubanziriza urw’ikirenga.
Cire Cledor Ly, umwe mu banyamategeko bunganira Sonko yavuze ko itegeko rireba amatora rivuga ko icyemezo cy’urukukiko kigomba guhita gikurikizwa kigifatwa.
Sonko yahamijwe ibyaha byo kugumura rubanda no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abamwunganira bavuga ko afunzwe ku mpamvu zigamije kumukura ku rubuga rwa politike. Ibyo leta ihakana.
Forum