Umujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo y’intara ya Gaza urimo intambara idacogora mu gihe Isirayeli ikomeje kuhagaba ibitero.
Abanyepalistina babarirwa mu bihumbi magana bari basabwe guhungira mu majyepfo batinya ko ibitero by’ingabo za Isirayeli bibagwa gitumo, ubu baheze mu rungabangabo.
Ministri w’intebe wa isirayeli kuwa gatandatu yatangaje ko iyi ntambara izarangira ar'uko abafashwe bunyago bose batashye kandi umutwe wa Hamasi uzimye burundu.
Isirayeli irakeka ko abarwanyi ba Hamasi baba bihishe mu mujyi wa Khan Younis, ni yo mpamvu ihagaba ibitero bikomeye.
Imirwano ikaze yabaye muri iyi ntara ku cyumweru mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika yari igikomeje guhamagarira Isirayeli gukora ibishoboka abasivili b’Abanyepalistina ntibayigwemo.
Kuva amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isirayeli na Hamasi yananirana ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Abanyepalistina bagera kuri 200 bamaze kugwa muri iyi ntambara. Bivuga ko kuva Hamasi yagaba igitero kuri Isirayeli taliki 7 z’ukwezi kwa cumi, abantu 15,200 bamaze gupfa abandi 40,000 bayikomerekeramo nkuko bitangazwa n’inzego zishinzwe iby’ubuzima muri Gaza. Zemeza ko 70 ku ijana muri bo ari abana n’abagore.
Abanyepalistina bagera kuri miliyoni ebyiri - hafi abatuye intara ya Gaza bose, ubu bacucitse mu gice cy’amajyepfo. Ntaho bafite bahungira babona icumbi.
Kuwa gatandatu Isirayeli yavuze ko yarashe ibirindiro 400 by’umutwe wa Hamasi mu ntara ya Gaza, ikoresheje indege z’intambara n’ibibunda bya rutura birasirwa ku butaka no mu mazi. Muri byo, harimo ahantu 50 mu mujyi wa Khan Younis n’uduce bihana imbibe mu majyepfo ya Gaza aho ibyo bisasu byaguye.
Forum