Kuri uyu wa gatatu muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo intambara ikaze hagati y’imitwe ya Wazalendu, ingabo z’igihugu, FARDC n’inyeshyamba za M23 yakomereje mu gace ka Kalenga, mu birometero 20 uvuye mu mudugudu wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ni nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ingabo za Kongo n’iz’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO byemeranijwe gufatanya muri operasiyo bise SpringBock igamije kurinda imijyi ya Sake muri Masisi na Goma.
Umva inkuru yose yateguwe n’umunyamakuru Jimmy Shukrani Bakomera hano hepfo
Forum