Uko wahagera

Ukuriye Ibikorwa byose by'Ubutasi Muri Amerika Yabonanye na Kagame na Tshisekedi


Avril Haines, Umuyobozi w’ibiro bishinzwe ihuza bikorwa ry’inzego z’ubutasi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika
Avril Haines, Umuyobozi w’ibiro bishinzwe ihuza bikorwa ry’inzego z’ubutasi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Umuyobozi w’ibiro bishinzwe ihuza bikorwa ry’inzego z’ubutasi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Avril Haines yari mu ruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Itangazo Ijwi ry’Amerika rikesha prezidansi y’Amerika rivuga ko uyu muyobozi yagiranye ibiganiro na Prezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gusaba abo bategetsi gukora ibishoboka mu guhoshya ubushyamirane mu burasirazuba bwa Kongo.

Iri tangazo rivuga ko abo bategetsi biyemeje ko bagiye gufata ingamba zigamije guca amakimbirane binyuze mu gukemura ibibazo bya buri gihugu bishingiye ku mutekano. U Rwanda na Kongo kenshi byagiye bishinjanya gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba igamije guteza umutekano ku mpande zombi.

U Rwanda rushinja Kongo gutera inkunga imitwe irurwanya irimo umutwe wa FDLR, Kongo nayo igashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda na Kongo bikwiye gufata iyambere mu gukuraho urwikekwe ku mpande zombi no gukemura ibibazo bitera ukutumvikana.

Iri tangazo rya Prezidansi y’Amerika rivuga ko amasezerano yasinyiwe I Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya atanga umurongo mugari wo gukemura ibyo bibazo, akwiye gukurikizwa.

Amerika ivuga ko yiteguye gukurikirana ibyo abayobozi b’u Rwanda na Kongo biyemeje mu rwego rwo guhoshya amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo no gushyigikira iyo nzira binyuze mu buryo bwa dipolomasi no guhanahana amakuru y’iperereza hagamijwe kongera kubaka umubano hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda.

Forum

XS
SM
MD
LG