Muri Sudani, igisirikare cya leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) bayigometseho barashinjanya kurasa igisasu cyasenye ikiraro kiri ku rugomero rwa Jebel Awlia mu majyepfo ya Khatroum umurwa mukuru.
Iki ni cyo gikorwa remezo giheruka kwangizwa n’iyi ntambara imaze amezi arindwi.
Urugero uru rugomero rwangitseho ntiruramenyekana ariko hari ubwoba ko bishobora gutuma uruzi rwa Nile rutera imyuzure.
Mu byumweru bya hafi aha, ikiraro cyo muri Khatoum hagati, n’ibigega bya lisansi byaratwitse. Impande zombi zikomeza kwitana ba mwana kuri icyo gikorwa
Muri aka karere ka Jebel Awlia kari mu majyepfo y’igihugu, intambara yarushijeho gukara mu minsi mike ishize ituma ababarirwa mu bihumbi bahunga.
Muri uku kwezi gutangira ingabo za RSF zatangaje ko zigaruriye ikigo cy’ingabo za leta cyari muri aka karere.
Umuryango utanga imfashanyo mu by’ubuvuzi witwa “Emergency room” uvuga ko abasivili bagwa mu ntambara bahitanywe n’ibitero bya RSF cyangwa ibisasu bya rutura biraswa kuri buri ruhande.
Gusa imibare y’abo bihitana ntabwo iramenyekana neza kubera itumanaho ryasenywe n’iyi ntambara.
Iyi ntambara yatangiye mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Imbarutso yayo yari ishingiye ku ivangwa ry’ingabo hitegurwa gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho. Kuva icyo gihe, ingabo za RSF zimaze kwigarurira igice kinini cy’umurwa mukuru Khartoum.
Forum