Uko wahagera

Abategetsi b'Amerika n'Ab'Ubuhinde mu Biganiro 2+2 i New Delhi


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken, minisitiri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin na bagenzi babo minisitiri w’ububanyi n’amahanga Subrahmanyam Jaishankar n’uw’ingabo, Rajnath Singh, b’Ubuhinde bari mu biganiro i New Delhi.

Kuri uyu wa gatanu, abo ba minisitiri bavuze ko ibyo biganiro byiswe “ibiganiro 2+2”, bigamije gutsura ubufatanye mu bya gisirikare no kurebera hamwe icyerekezo cy’akarere gakora ku nyanja y’ubuhinde na Pasifika kazwi nka Indo-Pacific.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken yagize ati:“Turaharanira akarere Indo-Pacific, gafite ubwisangure, gafunguye amarembo, gafite ubukungu n’umutekano kandi gashobora gukemura ibibazo. Mu buryo dukoresha harimo ubufatanye n’Ubuyapani na Ositraliya. Kimwe mu bintu bifite akamaro kanini turimo gukoresha, ni ukurushaho kumenya neza ibibera mu mazi, gusangira amakuru atangwa na satellite y’ubucuruzi n’ibihugu byo mu karere, bityo tukabyongerera ubushobozi”.

Abaminisitiri banashimangiye ko bikenewe kurushaho guhamya ubucuti hagati y’ibihugu bibiri, bitewe n’uko politiki z’ibihugu zirimo kugenda zihinduka kw’isi. Minisitiri w’ingabo w’Amerika, Lloyd Austin, yagize ati: “Imbere y’ibibazo byihutirwa biri ahantu hose, iki ni igihe nyacyo ngo ibihugu bibiri bifite demokarasi isesuye byungurane ibitekerezo, bishake intego bihuriyeho, kandi dukorere abaturage bacu. Twageze ku bintu bishimishije mu kwubaka ubufatanye bukomeye mu bya gisirikare muri uyu mwaka ushize kandi bizadufasha gukomera, bizadufasha twembi, kurushaho kugira uruhare mu bijyanye n’amahoro n’umutekano”.

Blinken na Austin, byitezwe ko baganira na bagenzi babo b’Ubuhinde, impungenge zabo ku bijyanye n’Ubushinwa mbere y’inama yitezwe hagati ya Perezida Joe Biden w’Amerika na mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping mu cyumweru gitaha, ubwo bazaba bari mu nama y’abakuru b’ibihugu, mu mujyi wa San Francisco, ku bijyanye n’ubufatanye by’ubukungu n’ibihugu by’Aziya n’ibikora ku nyanja ya Pasifika. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG