Uko wahagera

Gaza: Isirayeli Yigaruriye Bimwe mu Birindiro by'Ingabo za Palestina


Abasirikare ba Isirayeli ku rugamba
Abasirikare ba Isirayeli ku rugamba

Mu mujyi wa Gaza hiriwe imirwano ikaze hagati y’ingabo za Isiraheli n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas. Ni imirwano yamaze amasaha hafi 10 yaje kurangira Isiraheri yigaruriye bimwe mu birindiro by’ingabo za Palestine.

Abarwanyi ba Hamas bakoreshaga za roketi zirasa kure mu gihe abasirikari ba Isiraheri bo bari baherekejwe na za burende n’ibindi bimodoka bya rutura.

Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, wari kumwe n’ingabo za Isiraheri yavuze ko yabonye amabendera ya Isiraheri amanitse ku nyubakwa nyinshi mu majyaruguru ya Gaza. Avuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko ako gace k’umujyi kagituwe n’abantu.

Ingabo za Isiraheri zatangaje ko zamaze kwigarurira ibirindiro bya Hamas mu burengerazuba bwa Jabalia. Ni nyuma y’imirwano yamaze hafi amasaha 10.

Isiraheli ivuga ko yishe abarwanyi benshi bari bahanganye. Ku ruhande rwayo ivuga ko imaze gutakaza abasirikali 34 kuva yinjiye ku mugaragaro mu ntambara yeruye na Hamas mu mujyi wa Gaza.

Mu nama yiga ku ntambara muri Gaza yabereye I Paris mu Bufransa kuri uyu wa Kane, Perezida Emmanuel Macron yasabye amahanga gukora ibishoboka byose kugirango habeho gucubya imirwano hagati ya Isiraheri na Hamas. Ni inama Isiraheli yahisemo kutitabira.

Hagati aho Ubutaliyani bwatangaje ko bugiye kohereza ubwato bukora nk’ibitaro mu burasirazuba bwo hagati. Gusa ntibuvuga niba ubwo bwato buzashobora kugera muri Gaza.

Muganga Tom Potokar, uvurira mu bitaro by’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu majyepfo ya Gaza yabwiye itangazamakuru ko ibyo amaze iminsi abona ari agahomamunwa.

Yagize ati “Mu masaha 24 ashize maze kwakira abarwayi bafite inyo mu bisebe.”

Guhera kuri uyu wa gatatu, abantu barenga 50.000 bamaze guta ingo zabo kubera imirwano mu majyaruguru ya Gaza. Uyu mubare uriyongera ku bandi barenga miliyoni n’igice bakuwe mu byabo mu majyepfo y’uwo mujyi.

Iyi mibare iremezwa kandi n’ibiro bya ONU bishinzwe ubutabazi OCHA. Umusirikari mukuru wa Isiraheri we avuga ko nta kibazo kidasanzwe kiri muru Gaza, nubwo yemera ko Palesitina yugarijwe n’ibibazo muri ibi bihe by’intambara. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG