Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenze yategetse ko umunyamakuru Jean Paul Nkundineza afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mbere y’urubanza mu mizi.
Ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha bine byo gutukana mu ruhame no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ni icyemezo umucamanza yasomye yaba Jean Paul Nkundineza n’abamwunganira mu mategeko batari mu rukiko. Hagaragaye abavandimwe b’uregwa n’uruhande rw’ubushinjacyaha ruburana n’umunyamakuru Nkundineza.
Mu gufata icyemezo, uyu mucamanza yasobanuye ko amaze gusuzuma uko imiburanire ku mpande zombi yagenze mu iburanisha riheruka, asanga hari impamvu zikomeye zituma akekaho Nkundineza icyaha cyo gukwiza ibihuha. Ashingira ku magambo uregwa yatambukije avuga ko Jolly Mutesi Mutesi ari we wagombaga gukurikiranwaho ibyaha Ishimwe Dieudonne yahamijwe n’urukiko rukuru.
Jolly Mutesi yatsindiye kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016. Dieudonne Ishimwe uzwi nka “Prince Kid” ni we wari ushinzwe gutegura ayo marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruvuga ko rusanga kuba Nkundineza n'abamwunganira bavuga ko Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwakemuye iki kibazo bitari mu bushobozi bw’urwo rwego kuko atari urukiko. Urukiko rukavuga ko ahubwo urwo rwego ari ishyirahamwe ryashyizweho ngo rigenzure imirimo y'itangazamakuru.
Urukiko rwisunze ikiganiro urwego rw’abanyamakuru Bigenzura rwagiranywe n’umunyamakuru Nkundineza, rumugira inama ko mu gihe yaramuka ahohotewe n’undi muntu utari umunyamakuru yakwitabaza urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Umucamanza akavuga ko bisobanuye ko na we mu gihe yagira undi muntu yahohotera yamurega muri urwo rwego kuko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko.
Umucamanza yavuze ko kuba Jean Paul Nkundineza mu biganiro yateguraga yaragiye avugamo amazina y’abatangabuhamya bo mu rubanza rwa Prince Kid nyamara bari barahawe amazina y’amahimbano kubw’umutekano wabo, bituma akekwaho icyaha cyo kubahohotera.
Hari amagamb urukiko ruvuga ko uregwa yagiye atangaza avuga kuri nyampinga w’u Rwanda 2016 ko ari “Akagome, “ “Mafiya” n’andi atasubirwamo kenshi kuri radiyo, ari zimwe mu mpamvu zikomeye zituma urukiko rumukekaho kumuhohotera.
Izindi mvugo urukiko ruvuga ko uyu munyamakuru yakoresheje mu biganiro bye, nk’aho yagize ati “Umutego mutindi ushibukana nyirawo” ubwabyo bitaba impamvu zikomneye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha ibikangisho. Rusobanura ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije kuri iki cyaha.
Rwavuze kandi ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma umunyamakuru Nkundineza akekwaho ibyaha byo gutangaza amakuru y'ibihuha, gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha.
Mu isesengura rwakoze, urukiko ruvuga ko ibyaha Nkundineza akurikiranyweho yaratangiye kubikora mu mwaka wa 2022. Rugaheraho rwanzura ko kumukurikirana ari muri gereza ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibyaha akekwaho bihagarara ntakomeze kubikora. Ruranavuga ko ifungwa ry’agateganyo ry’umunyamakuru Nkundineza ryaba undi mwanya mwiza wo gutuma adashyira igitutu ku batangabuhamya.
Nyuma y’iryo sesengura urukiko rwategetse ko Nkundineza afungwa by’agateganyo muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’urubanza mu mzi. Rwibukije ko uruhande ruregwa rugifite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo igihe rwaba rutanyuzwe.
Umunyamategeko Jean Paul Ibambe wunganira umunyamakuru Nkundineza yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bishoboka ko bajuririra iki cyemezo.
Ubushinjacyaha burarega umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha bine byo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha. Bikomoka mu biganiro yatambutsaga ku muyoboro wa Youtube 3DTV Plus.
Nkundineza ariyongera ku bandi banyamakuru bane bafunzwe kuva mu mwaka wa 2021. Babanjirijwe na Theoneste Nsengimana umuyobozi wa Umubavu.Com na Umubavu TV, Dieudonne Niyonsenga uzwi cyane nka “Cyuma Hassan” umuyobozi wa Ishema TV, Fidel Uzabakiriho Gakire na we wari umuyobozi w’Ikinyamakuru Ishema akaza gutangaza ko yinjiye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, Theogene Manirakiza umuyobozi wa Ukwezi Media Group ndetse na Jean Paul Nkundineza wari umukozi kuri 3DTV Plus.
Ukuyemo Uzabakiriho Gakire, abandi bane basigaye bahuriye ku kuba barakoreraga itangazamakuru cyane ku muyoboro wa Youtube.
Forum