Uko wahagera

Museveni: Uganda Izahiga Bukware Abishe Abakerarugendo 2


Prezida wa Uganda Yoweri Museveni
Prezida wa Uganda Yoweri Museveni

Prezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa gatatu yarahiye ko ingabo za Uganda zizahiga bukware abishe abakerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umuturage wari ubayoboye aho bari muri parike mu rugendo rw’ukwezi kwa buki.

Inzego z’ubutegetsi zo muri Uganda zirashinja umutwe w’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) gukora ubwo bwicanyi bwabaye ku wa kabiri buhitana Umunyafurika y’epfo, Umwongereza n’umuturage wa Uganda wari ubayoboye muri pariki ya Queen Elizabeth iri mu burengerazuba bw’igihugu.

Perezida Museveni, abinyujije ku rubuga rwa X yise igitero cyahitanye aba ba mukerarugendo “igikorwa cy’abanyabwoba” avuga ko abo bakora iterabwoba nta kabuza bazaryozwa ibyo bakoze bakabyishyurisha ubuzima bwabo.

ADF yatangiye ishaka guhirika ubutegetsi muri Uganda, ubu ifite ibirindiro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuva muri za 1990. Imaze imyaka ine yiyeguriye Leta ya Kiyisilamu (IS). Nyuma yo gukorera muri Kongo imyaka ine, mu mezi ya vuba aha, yakajije umurego ku bitero igaba muri Uganda. Mu kwezi kwa gatandatu yagabye igitero kw’ishuri mu burasirazuba bw’igihugu ahitwa kasese ihitana abantu 40

Mu kwezi kwa cumi n’abiri 2021, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byafatanyije mu gikorwa cyo guhiga inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa Kongo, bohereza ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.

Uganda ivuga ko imaze kwica inyeshyamba za ADF zirenga 560 no gusenya inkambi zazo. Gusa Perezida Museveni yemeye ko hari icyuho mu buryo inzego z’umutekano zitwaye mu kibazo cy’abo yise ‘abacitse ku icumu’ mu nyeshyamba za ADF zikomeje guteza ibibazo by’umutekano muke. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG