Uko wahagera

Abantu 30 Barohamye mu Ruzi rwa Kongo


Abantu bagera kuri 30 barohamye mu ruzi rwa Kongo mu burengerazuba bushyira amajyaruguru y’igihugu nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo ntara.

Abandi 167 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bwari bubatwaye burohama muri urwo ruzi ku wa gatanu.

Ministri w’ubuzima mu ntara ya Ekwateri, Didiier Mbula, yatangaje ko abakora ubutabazi bamaze kurohora abagera ku 189 kandi ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeza.

Impanuka z’ubwato zikunze kugaragara mu mazi y’inzuzi za Kongo aho abantu buzuza cyane amato birenze ubushobozi bwagenwe.

Iki gihugu kinini cyane gifite imihanda mito bityo abaturage bakaba bakunze kugenda banyuze mu mazi.

Ubwo bwato bwashwanyukiye hafi y’umujyi wa Mbandaka bwari butwaye abantu barenga 300 kandi bwagendaga nijoro nkuko byatangajwe na Mbula. Yavuze ko bakeka ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Forum

XS
SM
MD
LG