Uko wahagera

Uganda Yagirije ADF Igitero Cahitanye Umuntu Umwe


Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa gatanu cyatangaje ko umutwe urwanya ubutegetsi, The Allied Democratic Forces (ADF), ukorera muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, wishe umugabo byibura umwe ukomeretsa undi umwe.

Umutwe wa ADF watangiriye ibitero by’inyeshyamba muri Uganda, ariko umaze hafi imyaka 30 ukorerera mu mashyamba ya Kongo.

Mu ma saa saba yo kuri uyu wa gatanu, kw’isaha y’ahabereye igitero, abarwanyi batanu ba ADF, bavumbukiye ku modoka yari itwaye ibitunguru, ku muhanda i Katojo, mu bilometero bigera muri bitatu, uvuye ku mupaka wa Kongo.

Byavuzwe na Deo Akiiki, umuvugizi wungirije wa ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense (UPDF) mu magambo ahinniye.

Mw’itangazo, Akiiki yavuze ko mu bantu bane bari muri iyo kamyo, umugabo umwe yarashwe agapfa, undi yaburiwe irengero. Uwa gatatu yakomeretse bikomeye mu gihe umugore yavuyemo ntacyo abaye. Yakomeje agira ati: “Abasirikare ba UPDF barimo guhiga abagabye igitero.

Mu 2019 ADF yarahiriye gukorana n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu. Guhera icyo gihe wigambye ibitero bya amabombe n’ubwicanyi.

Mu myaka ibiri ishize, UPDF yatangiye operasiyo ku butaka no mu kirere mu burasirazuba bwa Kongo, igerageza guhashya inyeshyamba, ivuga ko yabashije kuhica abarwanyi barenga 560, no gusenya inkambi zabo.

Mu kwezi gushize, perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yavuze ko igitero cy’indege cyishe umukomanda wa ADF, Meddie Nkalubo, wavugwagaho kuba ariwe wari inyuma ya bombe z’ubwiyahuzi zahitanye abantu barindwi, i Kambala mu mwaka wa 2021. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG