Uko wahagera

Prof. Claudia Goldin Yegukanye Igihembo Cyitiriwe Nobel mu Cyiciro cy'Ubukungu


Pfrofeseri Claudia Goldin wigisha muri kamunuza ya Harvard ibyerekeye ubukungu
Pfrofeseri Claudia Goldin wigisha muri kamunuza ya Harvard ibyerekeye ubukungu

Umunyamerika-kazi Claudia Goldin ni we wegukanye igihembo cyitiwe Nobel mu cyiciro cy’ubukungu cyatanzwe kuri uyu wa mbere.

Madamu Goldin, iki gihembo yagiherewe ubushakashatsi bwe abatanga igihembo bavuze ko bwafashije mu kumvikanisha uruhare rw’abagore ku isoko ry’umurimo.

Akanama nkemurampaka kavuze ko Madamu Goldin w’imyaka 77 y’amavuko usanzwe ari umwarimu kuri kaminuza ya Harvard muri Amerika, yatoranyijwe ngo ahabwe iki gihembo “kubwo kuba yarafashije gusobanukirwa umusaruro w’abagore ku isoko ry’umurimo.”

Iyi nzobere mu bukungu ibaye umugore wa gatatu mu mateka wegukanye iki gihembo cyitiriwe Nobel cyo mu cyiciro cy’ubukungu.

Abagize akanama nkemurampaka bavuze ko ubushakashatsi bwa madamu Claudia Goldin bwerekana impamvu z’impinduka, ndetse n’inkomoko nyamukuru z’icyuho kikigaragara mu buringanire.

Nk’uko babisobanuye, ubushakashatsi bwa Goldin “bwatanze inkuru ya mbere yuzuye isobanura neza ibijyanye n’imishahara

y’abagore n’uko bagira uruhare ku isoko ry’umurimo kuva mu binyejana byinshi.”

Ubushakashatsi bwa madamu Goldin bwagaragaje ko nubwo habayeho ukugendana n’aho ibihe bigeze – bikajyana n’iterambere mu bukungu hamwe n’ubwiyongere bw’umubare w’abagore ku isoko ry’umurimo – icyuho mu mishahara hagati y’abagore n’abagabo byakomeje kugorana ko kivanwaho.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa – AFP bitangaza ko, bijyanye n’uko Goldin abigarukaho, imwe mu isobanura-mpamvu z’ibi ari ibyemezo mu bijyanye n’uburezi, bigira ingaruka z’ubuzima bwose ku mahirwe y’akazi, bifatwa abana b’abakobwa bakiri batoya.

Komite ishinzwe ibihembo byitiriwe Nobel kandi yavuze ko ubushakashatsi bwa Goldin bwagaragaje ko “kubona uburyo bwo kwirinda gutwita” byagize uruhare runini mu kwihutisha ukuzamuka mu byiciro by’uburezi mu kinyejana cya 20, “bitanga uburyo bushya bwo gutegura amahitamo y’umwuga.

Forum

XS
SM
MD
LG