Uko wahagera

M23 Yoba Iriko Irongereza Abarwanyi mu Majyaruguru ya Goma


Abarwanyi ba M23 i Kibumba
Abarwanyi ba M23 i Kibumba

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile ya teritware ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru burasaba ingabo za Kongo FARDC kongera imbaraga mu kurinda umupaka iki gihugu gihana n’abaturanyi b’u Rwanda. Bavuga ko ingabo z’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa zongeye kugaragara ku bwinshi muri Komine ya Kibumba.

Komine ya Kibumba ni imwe mu zigize sheferi ya Bukumu muri Teritware ya Nyiragongo. Aka gace kari mu majyaruguru y’umujyi wa Goma gakora ku muhanda mugari uva Goma ujya Rutshuru.

Twibutse ko mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, ku biro by’iyi Komine, ni bwo habaye guhererekanya uduce M23 yari yarafashe idushyira mu maboko y’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Ibi byabaye nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango wa EAC yabereye i Luanda umurwa mukuru wa Angola tariki 23 ukwezi kwa cumi n’umwe 2022.

Icyo gihe abahawe kuyobora Kibumba no mu nkengero zaho ni abasirikare ba EAC bo mu gihugu cya Kenya.

Aba bahamagariye abaturage bahunze imirwano gusubira mu ngo zabo, ubutumwa butitabiriwe ku bwinshi cyane ko abaturage bakomeje kugira impungenge zikomeye ku kuba M23 itava mu duce yari yarafashe.

Nubwo icyo gihe M23 yatangaje ko utwo duce idushyize mu maboko ya EAC, abaturage ndetse n’abagize sosiyete sivile bakomeje kuvuga ko mu mezi arenga 10 ayo masezerano abaye M23 itigeze iva muri Komine ya Kibumba, yewe n’utundi duce yavanyemo ingabo za Kongo FARDC.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Jean Claude Mambo Kawaya umuyobozi wa sosiyete sivile mu Teritware ya Nyiragongo, yavuze ko aho kurekura utwo duce, ahubwo M23 ikomeje kongera ingabo mu duce twa Kibumba.

Ibi bikaba bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage

Yongeraho ko ingabo za Kongo FARDC zitarinda umutekano w’abaturage bakora ubuhinzi hafi n’umupaka cyane ahahereye muri parike y’ibirunga nkuko bikwiye.

Kuri we, ibyo bisobanura ukuntu ingabo za Kongo FARDC zitakibasha kurinda neza umupaka uhuza Kongo n’u Rwanda

Utu duce sosiyete sivile ivuga ko turimo kongerwamo ingabo za M23 umutwe urwanya leta ya Kinshasa, turimo umubare uhagije w’ingabo za EAC.

Mu minsi yashize abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru bitontomberaga ubufatanye ubufatanye izi ngabo zaba zigirana na M23.

Ibi byabateye kujya mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma basaba ko izi ngabo zasubira mu bihugu zaturutsemo kuko ntacyo kuri bo zihindura ku mutekano w’abanyagihugu.

Ariko Thiery Abisi wahunze imirwano aturutse muri grupema ya Bambo mu teritware ya Rutshuru avuga ko leta ariyo ifite uruhare runini mu kibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu kwezi kwa kane gushyize igisirikare cya Kongo FARDC kibinyujije mw’itangazo ryasomwe na Generali Sylvain Ekenge umuvugizi wacyo, yavuze ko M23 yongera umubare w’ingabo zayo.

Kuri iyi nshuro FARDC ntacyo yigeze itangaza ku bivugwa na sosiyete sivile.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, ntabwo byadusobokeye kuvugana n’ubuyobozi bwa M23 ngo twumve icyo butubwira ku bivugwa na sosiyete sivile.

Gusa mu mvugo za benshi mu bayobozi ba Kongo barimo n’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi ntibahwema kuvuga ko M23 ihabwa ubufasha n’u Rwanda, ibintu u Rwanda rukomeza gutera utwatsi.

Forum

XS
SM
MD
LG