Uko wahagera

UNGA 78: Prezida Biden Ahamagarira Abatuye Isi Gukorera Hamwe Ngo Isi Itekane


Prezida Joe Biden ashikiriza ijambo mu nama ya ONU igira 78
Prezida Joe Biden ashikiriza ijambo mu nama ya ONU igira 78

Perezida w’Amerika Joe Biden yahamagariye abatuye isi kugendera ku mahame ya Loni no gukorera hamwe kugira ngo isi itekane.

Nk’ikimenyetso ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yumva ibibazo byugarije ibihugu bikennye, Perezida Joe Biden mu ijambo rye ku bitabiriye inteko rusange ya LONI kuri uyu wa kabiri, yagarutse ku ruhuri rw’ingorane ibi bihugu bifite. Aha kandi Perezida w’Amerika yahamagariye abategetsi b’isi gufasha Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya.

“Uburusiya bwibwira ko isi izagera aho ikarambirwa ikabwemerera guhungabanya Ukraine nta ngaruka. Ariko ndababaza iki: turetse iyubahirizwa ry’amahame-remezo akubiye mu masezerano ya LONI yo guturisha umushotoranyi, hari igihugu kinyamuryango na kimwe cyaba cyizeye ko kirinzwe? Turetse Ukraine igacagagurwa, ubwigenge bw’igihugu icyo ari cyo cyose buzaba bukizewe?”

Bwana Biden yamaze umwanya munini w’ijambo rye agaruka ku ntambwe yatewe mu kugabanya ubukene ku isi, mu burezi no mu buvuzi, ari nako yemera ko hakenewe andi mavugurura no gukomeza gutera intamwe muri izo nzego.

Yashimangiye akamaro k’imiryango ihuriza hamwe ibihugu nka LONI ndetse asaba ko habaho kwagura ubuyobozi n’ubushobozi by’uyu muryango mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye byo mu kinyejana cya 21.

Perezida Biden yagarutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ibikenewe mu iterambere ry’isi, amakimbirane yo muri Hayiti, uko haboneka amahoro hagati y’abanya Israheli n’abanya Palestina, anavuga amagambo akomeye ariko mu buryo bwunga ku bijyanye n’ihiganwa mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’Ubushinwa.

Ni mbere yo kwamagana intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine, yise ihonyorwa ry’amahame-shingiro ya LONI, asanzwe abuza byeruye kwigarurira ubutaka bw’ikindi gihugu ku ngufu.

Intangiriro y’ijambo rya Perezida Biden yagaragaje impinduka mu buryo bw’imivugire. Umukuru w’Amerika yavuze ku ruzinduko aheruka kugirira i Hanoi muri Vietnam, aho yavuze ko yiboneye “umusaruro w’akazi gakomeye kakozwe mu myaka 50 ku mpande zombi, hagamijwe gukemura ibisigisigi bibabaje by’intambara” no kubaka amahoro. Umukuru w’Amerika yagize ati: “Ni urwibutso rukomeye rw’uko amateka yacu atari yo agomba kugena ahazaza hacu. Hamwe n’ubuyobozi bushyira mu gaciro ndetse n’umuhate witondewe, abari abanzi bahinduka abafatanyabikorwa.”

Umukuru w’Amerika yirinze gukoresha imvugo “igihe cyose bizatwara” yakunze gukoreshwa n’abategetsi bo mu burengerazuba bw’isi bashimangira inkunga ihoraho kuri Ukraine mu ntambara irimo.

Icyakora, Perezida Biden, wakomeje guhamagarira ko haba ubufatanye mpuzamahanga bwagutse akanasabira igihugu cya Ukraine miliyari z’amadolari y’inkunga, yongeye gushimangira ko ashyigikiye umuhate wa leta ya Kiev wo gushaka umwanzuro wa dipolomasi utanga “amahoro nyayo kandi arambye.”

Yagaragaje, anatanga umuburo ko, kugeza ubu, byagaragaye ko ikiguzi cy’amahoro Uburusiya bwasabaga ari uko “Ukraine yemera ibyo busaba, bukigarurira ubutaka bwa Ukraine n’abaturage bayo.”

Ibaye inshuro ya kabiri Perezida Biden yamagana intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine mu nteko rusange ya LONI. Mu kwa Cyenda k’umwaka ushize, mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku nteko rusange ya LONI kuva ibitero kuri Ukraine bitangiye, Perezida Biden yashinje Uburusiya – kimwe mu bihugu bihoraho bigize akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano, kugerageza “gusiba ku ikarita y’isi igihugu gifite ubusugire.”

Abategetsi b’ibihugu bigera nibura ku 145 bitabiriye iyi nama y’inteko rusange ngarukamwaka ya LONI ibera i New York muri iki cyumweru, aho hari abategetsi bake bakomeye barimo uw’Ubushinwa, ab’Ubufaransa, Uburusiya n’Ubwongereza bahagarariwe n’abayobozi bakuru muri leta.

Ibyo bisobanuye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari cyo gihugu rukumbi gihagarariwe na Perezida wacyo mu bihugu binyamuryango bihoraho by’akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano.

Mu nteko rusange y’umwaka ushize, abanyamuryango barenga 140 bashyigikiye umwanzuro wamaganaga ubushotoranyi bw’Uburusiya kuri Ukraine.

Icyakora kubera ingaruka iyi ntambara imaze igihe kirekire ikomeje kugira ku biciro by’ingufu n’iby’ibiribwa, akamo k’ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye gakomeje kwiyongera, bisaba kwihutisha ibiganiro by’amahoro hagati ya Moscow na Kiev.

Perezida wa Brazil Luiz Inacio Lula da Silva, ubu ugiye kuyobora umuryango w’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi – uzwi nka G20 – akanaba umunyapolitiki wigaragaje nk’umuyobozi w’ibihugu bifite ubukungu buringaniye n’ibikennye bizwi nka Global South, yashimangiye ko bidashoboka “kubaka ibiramba cyangwa se iterambere nta mahoro ahari .”

Mu ijwi ry’uwamusemuriraga, uyu mutegetsi yagize ati: “Ntabwo dupfobya imbogamizi ziri mu kugera ku mahoro, ariko nta gisubizo kizaramba niba kidashingiye ku biganiro. Nongeye gushimangira ko hakenewe gushyirwaho urubuga rw’ibiganiro.”

Nka bimwe mu biganiro bya dipolomasi ku kibazo cya Ukraine ku byerekeranye n’ibihugu bihuriye muri Global South, iki gihugu cyashyigkiye umugambi w’amahoro wagutse kugeza ubu watangirijwe muri Arabiya Sawudite.

Mu kwezi kwa Munani, Arabiya Sawudite yakiriye abategetsi bakuru baturutse mu bihugu 40 birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, ndetse n’Ubuhinde, hagamijwe gushaka uko hakwemeranywa mu buryo bwagutse ku mahame y’ingenzi y’uko iyi ntambara yarangira mu mahoro. Icyakora Uburusiya bwo ntibwarimo.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, na we ejo kuwa Kabiri yagejeje ijambo rye ku bitabiriye iyi nteko rusange. Ni yo nshuro ye ya mbere yitabiriye iyi nteko ahibereye kuva Uburusiya bwashoza intambara ku gihugu cye. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG