Uko wahagera

Abarepubulikani Barashaka Gukura Perezida Biden ku Butegetsi.


Umuyobozi w'inteko y'Abadepite ba Leta zunze ubumwe z'Amerika, Kevin McCarthy
Umuyobozi w'inteko y'Abadepite ba Leta zunze ubumwe z'Amerika, Kevin McCarthy

Umuyobozi w'inteko y'Abadepite ba Leta zunze ubumwe z'Amerika, Kevin McCarthy, yategetse ko bafungura anketi zo gukura Perezida Joe Biden ku butegetsi.

Mu ijambo rigufi yavugiye imbere y’abanyamakuru ku ngoro y’inteko ishinga amategeko, McCarthy avuga ko Abadepite bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani (nawe arimo) batahuye ko “umuryango wa Biden (wo mu ishyaka ry’Abademokarate) wamunzwe n’umuco wa ruswa” kandi ko “Perezida Biden yabeshye abaturage ko atigeze amenya ko hari abo mu muryango we bafitanye ubucuruzi n’abanyamahanga.”

Kevin McCarthy, ati: “Biden yakoresheje umwanya we mu butegetsi mu buhuzabikorwa mu by’umuhungu we Hunter Biden n’abo bakoranye bo muri Burisma, ikigo gicuruza iby’ingufu cyo muri Ukraine. Hejuru y’ibyo kandi, umuryango wa Perezida Biden wageze kuri byinshi kubera icyenewabo cy’ubutegetsi bwe.”

Bityo rero, yasabye Komite igenzura inzego z’ubutabera na Komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya guverinoma gufungura anketi z’ifatizo, kugirango bazarebe niba Abadepite bagomba kurega Perezida Biden muri Sena, ibyo bita Impeachment mu Cyongereza.

Perezidanse, White House, ivuga ko ibirego by’Abarepubulikani bidafite ishingiro ahubwo ari amacenga ya politiki.

Abahanga mu bya politiki bavuga ko bitazorohera Abarepubulikani gutambutsa ikirego. Ubwiganze bwabo ntibuhagije. Bafite ubwiganze bw’intebe 222 mu nteko y’Abadepite kuri 212 b’Abademokarate. Kabone n’iyo bashobora kwemeza ikirego, cyatsindirwa muri Sena aho Abademokarate bafite ubwiganze. (AP & Reuters).

Forum

XS
SM
MD
LG