Uko wahagera

Amerika: Ubushinjacyaha Bugiye Kurega Hunter Biden Umuhungu wa Perezida


Umuhungu wa Prezida Joe Biden, Hunter Biden yagirizwa kudatanga amatagisi
Umuhungu wa Prezida Joe Biden, Hunter Biden yagirizwa kudatanga amatagisi

Ubushinjacyaha bw’Amerika burashaka gutanga ikirego kuri Hunter Biden umuhungu wa Perezida Joe Biden mbere y’uko ukwezi kwa cyenda kurangira. Byagaragajwe n’inyandiko z’urukiko zatanzwe ejo ku munsi wa gatatu.

Hunter Biden ashinjwa gutunga intwaro mu gihe yakoreshaga n’ibiyobyabwenge. Amaze iminsi kandi akorwaho iperereza ku byerekeye uburyo akoramo ubucuruzi. Ariko abashinjacyaha ntibaremeza icyo bazamuregera muri ibyo.

Abashinjacyaha barangajwe imbere n’umushinjacyaha wihariye David Weiss, wa leta ya Delaware akaba aherutse gutoranywa kuba kizigenza muri uru rubanza, bemeje ko ikirego kizasohoka mbere y’italiki 29 z’uku kwezi.

Abunganira Hunter Biden bo bavuga ko abashinjacyaha babujijwe gutanga ibirego by’inyongera hagendewe ku masezerano impande zombi ziheruka kugirana mu rubanza rwerekeye ibyo gutunga intwaro.

Harimo ingingo itanga ubudahangarwa bubuza ubushinjacyaha kuba bwamukurikirana ku bindi byaha. Abbe Lowell uburanira Hunter Biden yavuze ko ku ruhande rwabo bubahirije ibyo basabwa bityo bakaba bategereje ko na bo bahabwa ibibakwiriye.

Abashinjacyaha bo bavuga ko iby’ubwo bwumvikane byajyanye n’igihe Hunter Biden yasabwaga kwemera ibyaha bigendanye n’imisoro ubwo umucamanza Maryellen Noreika yabimubazagaho mu kwezi kwa karindwi. Ministeri y’ubutabera ntiyahise igira icyo ibivugaho.

Ibi bibaye mu gihe Abarepubulikani barimo gutegura iperereza rishobora gutuma inteko ishinga amategeko iburanisha Perezida Biden, ku byerekeye ubucuruzi bw’umuhungu we mu mahanga bivugwa ko yaba yaragizemo uruhare mu gihe yari Visi Perezida. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG