Uko wahagera

Uburusiya Buvuga ko Ukraine Yaraye Irabugabamo Ibitero


Abayobozi mu Burusiya batangaje ko habaye ibitero bya drone za Ukraine mw’ijoro ryose ryakeye byibasiye intara zitandukanye, mu gihe ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zasubije ibitero byo mu kirere by’Uburusiya, kuri Kiev mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Meya wa Kiev, Vitali Klitschko, yavugiye ku rubuga Telegram ko ibisasu byaturitse i Kiev, ibisigazwa byabyo byahanutse bigateza inkongi y’umuriro kandi bikangiza ibice byinshi by’umurwa mukuru wa Ukraine. Yavuze ko nta makuru yahise atangazwa ku bijyanye n’ababa bahasize ubuzima.

Mu karere ka Pskov k’Uburusiya, gaherereye hafi y’umupaka na Estoniya na Lativiya, abayobozi b’Uburusiya bavuze ko drone zangije indege enye za gisirikare zitwara ibintu, mu gitero cyagabwe ku kibuga cy’indege.

Guverineri w’intara, Mikhail Vedernikov, yasohoye videwo kuri Telegram, yerekana imiriro ikomeye aho ku kibuga. Nta bapfuye batangajwe kandi ibikorwa by’indege byahagaritswe kuri icyo kibuga, uyu munsi kuwa gatatu, kugirango basuzume ibyangiritse.

Uburusiya bwavuze ko igisirikare cyabwo cyahanuye drone za Ukrane, ahitwa, Oryol, Kaluga, Bryansk, Rayazan no mu ntara za Moscou. Igisirikare cy’Uburusiya cyanavuze ko ingabo zacyo zaburijemo igitero cya drone mu nyanja ku cyambu cyo ku mujyi hafi ya Sevastopol, mu kigobe cya Crimea yigaruriwe, ahakambitse ingabo z’Uburusiya ku nyanja.

Mu gice kitatangajwe cy’inyanja y’umukara, Uburusiya bwanavuze ko kuri uyu wa gatatu, cyashwanyaguje amato ane ya Ukraine ya gisirikare, yari atwaye abasirikare.

Forum

XS
SM
MD
LG