Perezida Bola Tinubu wa Nijeriya azabonana na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, mu gihe bazaba bitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganijwe mu kwezi gutaha. Ibyo byatangajwe n’umuvugizi we ejo ku wa gatandatu
Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganijwe talkiki ya 18 z’ukwezi kwa cyenda
Ajuri Ngelale uvugira prezidansi ya Nijeriya yabitangarije mu nyandiko yemeza ko Tinubu yemeye ubutumire bwa Perezida Biden bwazanywe n’intumwa ya perezida akaba na ministri w’ububanyi n’amahanga wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee.
Abategetsi bombi bashobora kuzaganira ku kibazo cya Nijeri. Tinubu ni we uyoboye umuryango wa CEDEAO w’iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba. Afatanyije n’abandi bayobozi b’ibihugu byo muri uyu muryango gushakira umuti ikibazo cya Nijeri nyuma y’aho igisirikare gikoze kudeta muri icyo gihugu
Kuva Tinubu ageze ku butegetsi, mu mavugurura yatangiye harimo gushishikariza Amerika gushora imari muri Nijeriya no guharanira guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare mu bihugu bigize Afurika y’uburengerazuba.
Forum