Uko wahagera

Sudani: Jenerali Abdel Fattah al-Burhan Yasuye Ingabo i Khartoum


Jenerali Abdel Fattah al-Burhan abwira ingabo umugambi w'amahoro
Jenerali Abdel Fattah al-Burhan abwira ingabo umugambi w'amahoro

Umuyobozi w’ingabo muri Sudani yasuye ibigo bya gisirikare biri hanze y’umurwa mukuru Khartoum. Ni uruzinduko rwe rwa mbere agiriye kure ya Khartoum kuva ubushyamirane bwadutse mu kwezi kwa kane. Ni mu gihe kandi ONU iburira ko intambara ishobora gufata akarere kose, bigashyira ikiremwa muntu mu kaga.

Jenerali Abdel Fattah al-Burhan afite umugambi wo kuva muri Sudani akajya mu biganiro mu bihugu bituranyi, nyuma yo kugenderera ibigo bya gisirikare mu karere na Port Sudan, ahari icyicaro cy’agateganyo cya guverinema. Jenerali Burhan nk’umugaba w’ingabo, arateganya kuyobora inama y’abaminisitiri.

Ingabo ze zihanganye n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), barwanira kugenzura Khartoum n’indi mijyi myinshi kuva kw’itariki 15 y’ukwezi kwa kane.

Burhan ejo kuwa kane yasohotse ku cyicaro gikuru, aho RSF ivuga ko yashyize za bariyeri, kandi yagaragaye muri videwo no ku mafoto mu mujyi wa Ombdurman hakurya y’uruzi rwa Nile.

Igisirikare cyakwirakwije za videwo za Burhan kuri uyu wa gatanu, asura ikigo cya Atbara gikoreshwa mu gutera ibisasu bikomeye, mu majyaruguru ya Khartoum muri Leta ya River Nile.

Mu gihe igisirikare cyarwaniye na RSF i Khartoum no mu ntara za Kordofan na Darfur mu burengerazuba, ibice byo hagati, amajyaruguru n’uburasirazuba by’igihugu byakomeje kuba mu mutuzo kandi bigenzurwa n’igisirikare.

Cyakora umuyobozi mukuru ushinzwe ubutabazi muri ONU, Martin Griffiths, mw’itangazo, yavuze ko afite impungenge ko imirwano yazagera muri Leta ya Gezira, hafatwa nk’ikigega cy’igihugu, mu majyepfo ya Khartoum, aho RSF yinjiye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abana ibihumbi amagana bafite ibibazo bikomeye by’imirire mibi kandi ko byabaviramo urupfu, baramutse batavuwe. ((Reuters))

Forum

XS
SM
MD
LG