Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden kuri uyu wa mbere yijeje abarokotse inkongi y’umuririo muri Leta ya Hawayi kubafasha kwongera kwiyubaka. Ni hafi ibyumweru bibiri nyuma y’uko uwo muriro wishe abantu batari munsi y’ijana na cumi na bane, ugasenya amazu ibihumbi n’ibihumbi kandi ukazimanganya igice kinini cy’umujyi uzwi mu mateka wa Lahaina.
Perezida Joe Biden na madamu we Jill Biden basuye ikirwa cya Maui aho babonanye n’abayobozi barimo guverineri Josh Green kandi bashimiye abatabaye kw’ikubitiro ku murimo bakoze, ku nkongi y’umuriro yarimo gutwara ubuzima bw’abantu.
Biden yagize ati: “Guhera ku nkuru z’agahinda, twumvise inkuru nyinshi z’icyizere n’ubutwari bushingiye kuri aloha. Buri wese mu batabazi b’ibihe bikomeye, yashyize ubuzima bwe mu kaga, kugirango arengere ubw’abandi”. Biden ngo “Intwari za buri munsi, abaturanyi bafasha abaturanyi, abayobozi bavuka muri Hawayi bahumuriza kandi bagatera ingufu abo bayoboye”.
Biden yavuze ko igihugu kiri mu mubabaro kubera abatakaje ubuzima kandi yavuze ko ubuyobozi bwe burimo gukora ibishoboka byose mu gufasha abakozweho n’iyo nkongi kandi hubahirizwa umuco w’akarere, uko barimo kwiyubaka.
Yagize ati: “Igihe cyose bizafata, tuzaba turi kumwe namwe”. Biden yabivuze ari iruhande rw’igiti kimaze imyaka 150 i Lahaina cyahiye, ariko cyari kigihagaze. Yavuze ko “hari impamvu cyarusimbutse”.
Perezida Biden yarezwe na bamwe mu bo mw’ishyaka ry’abarepuburikani kuba atarakoze ibihagije imiriro ikimara kuba.
Donald Trump wahoze ari perezida nawe yavuze ko “bikojeje isoni” kuba Biden atarasubije vuba na bwangu. Abategetsi muri perezidansi y’Amerika, bavuze ko uru ruzinduko rwatindijwe kugirango hirindwe kwivanga mu bikorwa by’ubutabazi byihutirwa kandi ko perezida yari hafi y’abayobozi ba Hawayi mu gihe ibyago byabagwiriraga.
Hari ibimenyetso by’uko bamwe mu baturage ba Hawayi, nabo batishimiye igisubizo cya perezida. Ni mu gihe imodoka ziherekeza Biden zanyuraga mu karere kibasiwe n’inkongi y’umuriro. Bamwe bakomaga amashyi, bamusuhuza, kandi bakora n’ikimenyetso kizwi nka “Aloha” gikoreshwa muri Hawayi. Cyakora amakuru avuga ko bamwe mu bari ku muhanda barebera, bagaragaje ko batishimye, bakoresheje ibimenyetso bitagaragaza urugwiro.
Bob Fenton, umuyobozi mu karere mu bijyanye no kwita ku biza, yashyizweho kuwa mbere kugirango ahuze ibikorwa by’igihugu by’ubutabazi ku bijyanye n’inkongi y’umuriro, i Maui, nk’uko Perezidansi y’Amerika yabitangaje.
Forum